Aba ambasaderi batanu boherejwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Yanditswe Sep, 16 2014 08:31 AM |
928 Views
Kuri uyu wa mbere nibwo aba amabasaderi batanu bashyikirije perezida Paul Kagame impapuro zibemerera gukora iyi mirimo. Aba ba ambasaderi ni uwa Pakistan, uwa Botswana, uwa Venezuela, uw’Ubuhinde n’uw’Ububirigi. Bose batangaje ko bazashyira imbaraga mu mubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda kugira ngo urusheho gutera imbere.
Ambasaderi Rafiu-zzaman Siddiqui wa Pakistan niwe wabimburiye abandi gushyikiriza Perezida wa Repubulika impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi.
Uyu mu diplomate yabwiye perezida wa Repubulika ko ibihugu byombi byagirana ubufatanye mu nzego za politiki, ubukungu, igisirikare n’uburezi.
Aganira n’itangazamakuru, ambasaderi Siddiqui yavuze ko azakora ibishoboka kugira ngo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda urusheho gutera imbere.
{ “Nzihatira gushyira imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi, kuri ubu nemera ko ukiri hasi. Iyo ni inshingano yanjye kandi nzakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo uyu mubano ugirire akamaro abaturage b’ibihugu byombi, Pakistan n’u Rwanda”. }
Undi washyikirije impapuro ze perezida wa repubulika ni ambasaderi John Moreti, uzahagararira Botswana mu Rwanda, afite icyicaro i Nairobi.
U Rwanda na Botswana bifitanye umubano ushingiye mu bya dipolomasi kuva muri 2004.Raporo zitandukanye zagiye zishyira ibihugu byombi mu myanya y’imbere cyane mu bijyanye no kurwanya ruswa.
Ambasaderi Moreti yatangaje ko igihugu cye kiteze gusangira ubunararibonye n’u Rwanda mu bijyanye no korohereza ishoramari urwego avuga ko u Rwanda ruhagazemo neza ugerenanije na Botswana.
{“Hari ibintu byinsihi byiza u Rwanda rwagezeho, natwe hari ibyiza twagezeho, ariko mu gihe kiri imbere, ni ngombwa gusangira ubunararibonye bw’ibyiza twagezeho twembi tukabinoza kurushaho kugira ngo dukomeze kuba ku ruhembe muri Afurika, tube intangarugero mu miyoborere myiza, korohereza ishoramari ndetse by’umwihariko turusheho kunoza ibyo dukora”.
}
Ambasaderi Ramesh Chandra, nawe yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagarira Ubuhinde mu Rwanda.
Ubuhinde ubusanzwe bugenera u Rwanda inkunga y’iterambere, cyakora ambasaderi Chandra, yavuze ko iki gihugu cyifuza kurushaho gufasha u Rwanda mu bijyanye no kubaka ubushobozi.
{“Twemeranijwe ko ubuhinde bozongera imikoranire n’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi n’ubuvuzi ndetse ibi byaratangiye. Hari abanyeshuri b’abanyarwanda bajya gukomereza amashuri makuru mu Buhinde, umwaka ushize bageraga ku 1,500”.}
Ambasaderi Chandra kandi yaboneyeho Kugeza ubutumire kuri Perezida Kagame bwo kuzitabira inama izahuza abayobozi b’Ubuhinde n’abakuru b’ibihugu bya Afurika.
Uyu mu diplomate yavuze ko perezida Kagame ngo ari inshuti ikomeye y’ubuhinde kandi yamwemereye ko azitabira iyi nama iteganijwe kuba mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi w’Ukuboza uyu mwaka.
Perezida wa Repubulika kandi yakiriye impapuro za ambasaderi Jhony Balza Arismendi, uzahagararira Venezuela mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi na Ambasaderi Arnout Pauwels, uzahagarira ububirigi mu Rwanda.