AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame arasaba abacuruzi gutinyuka guhangana n’abandi ku masoko

Yanditswe Sep, 16 2014 15:29 PM | 637 Views



Mu Rwanda kuri uyu wa kabiri hatangiye ihuriro ryo ku rwego rw’isi, ku guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga bukorwa n’ibigo bito n’ibiciriritse. Abantu bagera kuri 800 bavuye mu bihugu 73 bakaba bitabiriye iri huriro. Aritangiza ku mugaragaro, Perezida wa republika Paul Kagame yavuze ko abantu iyo bishyizemo gutera imbere babigeraho, bakivanamo gutinya guhangana n’abandi ku isoko mpuzamahanga. Abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, ab’imiryango mpuzamahanga, inganda, amahuriro y’abikorera na sosiyete z’ubucuruzi babarirwa muri 800 bavuye mu bihugu 73, bari i Kigali mu ihuriro ry’isi ku guteza imbere iyoherezwa ry’ibicuruzwa hanze. Perezida Kagame waritangije ku mugaragaro, yavuze ko ibigo by’imari bito n’ibiciriritse ari byo shingiro ry’ubukungu mu bihugu bitegereye inyanja ndetse n’ibiri mu nzira y’iterambere muri rusange. Asanga kandi kohereza ibicuruzwa hanze bivuze kwemera guhangana n’abandi ku isoko inzira yemera ko itoroshye: {“Iyo iyi nzira iza kuba yoroshye cyangwa ari ibisanzwe, iba yaratahuwe kera. Ikindi gikwiye kugendana n’imyumvire ni ukudacika intege. Guteza imbere kohereza hanze ibicuruzwa ni ukwiyemeza guhangana n’abandi…Tugomba kwigereranya n’ibihugu byateye imbere mu bukungu atari abo tunganya ubukungu.”} Perezida wa republika abona u Rwanda kandi nk’isoko rigari kubera ko ruri mu miryango nka COMESA na EAC. Ku rundi ruhande, umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi(ITC) Madame Arancha Gonzalez, yemeza ko ibigo bito n’ibiciriritse bizagira uruhare mu ntego isi yihaye yo guhanga imirimo miliyoni 500 muri 2030. Intego y’iyi nama irebana n’uruhare rw’ibigo bito n’ibiciriritse mu guhanga imirimo binyuze mu bucuruzi. Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda Lamin Manneh yavuze ko ijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda vision 2020 ndetse na gahunda y’imbaturabukungu EDPRS II. Umuyobozi w’urwego rugamije kwihutisha iterambere RDB Francis Gatare we yasobanuye ko ubucuruzi Afurika ikora bukiri hasi ugereranyije n’ubwo ku yindi migabane igize isi. Ni ku nshuro ya mbere ihuriro ribereye ku mugabane wa Afurika nyamara ni ubwa 14 riteranye, uyu mugabane wonyine ubarwaho ibigo by’ubucuruzi bisaga miliyoni 50 birimo ibito cyane, ibito ndetse n’ibiciriritse bitanga akazi ku baturage bafite ingufu zo gukora 60%


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira