AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

48 bakekwaho iterwabwoba mu Rwanda batangiye kuburanishwa

Yanditswe Feb, 15 2017 18:33 PM | 2,059 Views



Urugereko rw'urukiko rukuru rushinzwe gukukurikirana ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa gatatu rwatangiye kuburanisha  mu mizi urubanza rw'abakekwaho icyaha cy'iterabwoba no guhungabanya umutekano w'igihugu. Uru rubanza rwasubitswe kuko hari ingingo nyinshi zisaba kubanza gusuzumwa harimo kuba hari abatarabona ababunganira mu nkiko no kwemeza niba urubanza ruzaburanishirizwa mu muhezo cyangwa mu ruhame.

Abakekwa kugira uruhare mu byaha by'iterabwoba no guhungabanya umutekano w'igihugu uko ari 48 bagejejwe mu rukiko rukuru basomerwa imyirondoro yabo. Hagaragaye ko hari batatu bari bakiri mu cyiciro cy'abana ubwo batangiraga gukurikiranwaho icyo cyaha, kuko bavutse mu 1999, mu 2000 no mu 2002.

Ibi byatumye umwe mu bunganira abaregwa asaba inteko iburanisha gusuzuma niba urugereko rw'urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rufite ububasha bwo kuburanisha abo bana, kuko we agendeye ku itegeko, yasangaga baburanishwa n'urugereko rwihariye rw'abana ruherereye mu rukiko rwisumbuye.

Umushinjacyaha we yasabye ko urwo rubanza rwaburanishwa mu muhezo, nyuma yo kugaragaza impungenge z'uko ruburanishirijwe mu ruhame byahungabanya umutekano w'igihugu. Urukiko ruburanisha urwo rubanza rwakomeje kwakira ibitekerezo bitandukanye, abenshi muri bo bakaba bifuzaga ko rwaburanishirizwa mu ruhame, kugira ngo bihe isomo n'abandi baturage, kandi babe banagira uruhare mu gutanga amakuru yakunganira urukiko.

Muri urwo rubanza na none ariko, hari ibindi bibazo birimo nk'abatarabashije gusoma amadosiye yabo kubera ibibazo by'ikoranabuhanga, abadafite ababunganira mu mategeko kuko bataranabona ibyemezo by'ibyiciro by'ubudehe barimo, n'abafungiye muri gereza ziri kure y'imiryango yabo bikaba bigoranye gushyikirizwa ibyo byemezo.

Kubera ibyo bibazo byari bikenewe gusuzumwa, byatumye urubanza rwari rwatangiye kuburanishwa mu mizi,  rusubikwa rwimurirwa ku itariki ya 15 z'ukwezi gutaha.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu