AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

5% k'ibitarakemurwa ku manza z'inkiko gacaca bigomba gukorwa--Busingye

Yanditswe Apr, 15 2016 15:19 PM | 2,815 Views



Ministiri w'ubutabera Johnston busingye avuga ko nubwo habayeho kurangiza imanza z'inkiko gacaca ku kigereranyo cya 95%, bidahagije kuko kuba 5 % isigaye yiganjemo ibibazo by'imitungo itarasubijwe ba nyirayo, ari ikibazo gikomeye, kandi gishyira icyasha ku butabera bw' u Rwanda. Ibi ministiri w'ubutabera yabivuze mu nama iyi ministeri ifatanije na ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu zagiranye n'izindi nzego zirebwa n'iki kibazo.

Bimwe mu bibazo bikigaragara bibangamiye irangizwa ry'imanza z'imitungo zarangijwe n'inkiko Gacaca mbere y'umwaka wa 2012 harimo amarangizarubanza y'amahimbano n'andi adasobanutse, abishyuzwa barigishije imitungo bakayandika ku bandi, abayobozi n'abahesha b'inkiko b'umwuga bishyurwa ntibageze ubwishyu kuri bene bwo, kimwe na za ntiteranya kuri bamwe mu bashinzwe kurangiza imanza mu nzego z'ibanze.

Mu nama Ministiri w'ubutabera Johnston busingye yagiranye n'inzego zirebwa n'iki kibazo zirimo ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu, yavuze ko nubwo habayeho kurangiza imanza z'inkiko gacaca ku kigereranyo cya 95%, atumva impamvu iyi 5%, itarabasha gukurwaho mu gihe hatanzwe ubushobozi bwose bushoboka kugirango iki kibazo cy'imanza z'imitungo zarangijwe gikemuke, ndetse kuri bamwe bigafatwa nk'icyuho mu butabera bw' u Rwanda,'' ku bantu bagiye mu iburanisha ry'imanza Gacaca bagatsinda, bakagira ibyo batsindira, aya mahame yo kiubaka igihugu kigendera ku mategeko, hari abo kuri bo atarubahirizwa. hari abo tudashobora kubwira ko turi igihugu kigendera ku mategeko, mu gihe ayo mategeko hari ibyo yabahesheje, nk'ubwishyu bukomoka ku mitungo yabo yangijwe cg yasahuwe, ariko bakaba batarabihabwa. ntitwababwira ko uburenganzira bwabo bwubahirije cg umuco wo kudahana wacitse. muri make abo bantu babuze ubutabera, kuko bahawe impapuro zigaragaza ko batsinze, ariko ntibahawe icyanditse muri izo mpapuro.''

Kuba iki kibazo kidakemuka ijana ku ijana, haranatungwa agatoki inzego z'ibanze zidashyira mu bikorwa inshingano zazo nkuko bikwiye kuri iki kibazo. Kuri ibi,  Egide Rugamba, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko bigiye gushyirwamo imbaraga.

Inkiko gacaca zaciye imanza zigera kuri 1.958.634. Muri izi manza zose imanza z'imitungo yasahuwe cyangwa yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi nizo zari nyinshi kuko zigera kuri 1.320.554. Izi zikaba zararangijwe ku kigereranyo cya 95% naho 5% by'izi manza zarangijwe na gacaca bikaba bitarakemurwa ngo bahabwe ibyabo, harimo n'abagera ku bihumbi 21.731 bishyuzwa ndetse banafite ubwishyu, ariko kugeza ubu batarishyura ibyabandi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #