Yanditswe Nov, 08 2016 16:25 PM | 1,780 Views
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iteranbere/RDB Francis Gatare avuga ko kuba 65% by’amafaranga yinjiye mu bukungu bw’igihugu mu mwaka ushize yaraturutse mu bashoramari b’abanyamahanga, bitavuze ko abo mu Rwanda batoroherezwa ngo ahubwo habaho ubufatanye ku mpande zombi bitewe n’uko hari igihe imishinga imwe n’imwe iba iremereye.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku buryo u Rwanda rwitwaye muri uyu mwaka mu bijyanye no gukora impinduka mu korohereza abashoramari, umuyobozi wa RDB Francis Gatare yavuze ko ishoramari mu Rwanda rikomeje gutera imbere ku buryo amafaranga y’ishoramari aturuka hanze akomeje kwiyongera kuko ubu hejuru ya 65% by’amafaranga y’abashoramari yinjiye mu bukungu bw’u Rwanda aturuka hanze.
Umuyobozi wa RDB akavuga ko kuba ishoramari rituruka hanze ariryo rikiri ryinshi bidaterwa n’uko abashoramari b’abanyamahanga aribo boroherezwa cyane.
Yakomeje atangaza ko muri rusange impinduka zikorwa ziba zigamije korohereza ishoramari rito n’iriciriritse. Avuga ko bidakwiye kujya byumvikana nk’aho izi mpinduka zikorwa ziba zigamije cyane korohereza abashoramari baturuka hanze gusa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru