AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

AU SUMMIT 2016: Uko imihanda izakoreshwa

Yanditswe Jul, 09 2016 18:19 PM | 3,585 Views



Kuva kuri iki cyumweru u Rwanda rurakira inama y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe. Ubuyobozi w'umujyi wa kigali busaba abatuye n’abagenda muri uyu mugi kwimakaza umuco w'isuku no kwakira neza ababagana. Ubu hari imwe mu mihanda inyura hafi y’ahazabera iyo nama yafunzwe, ariko polisi y’u Rwanda ikaba isaba abatwara ibinyabiziga gukoresha indi mihanda yagenwe.

Izi mpinduka mu mihanda ziragaragara cyane ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali I Kanombe, ndetse no ku masangano ya kacyiru na Kimihurura ahari inyubako ya Kigali Convention centre. 

Hari abatwara ibinyabiziga wasangaga bataramenya iby'izi mpinduka ariko bagafashwa n'abashinzwe umutekano babareka inzira bifashisha. Umuvugizi wa police y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda spt JMV Ndushabandi arasobanura izi impinduka, ahaherereye ku masangano ya Kacyiru na Kimihurura. "aho imodoka ziturutse i Kanombe zitemerewe muri wa muhanda wa kera, usibye izifite gahunda yo kujya ku kibuga cy'indege, izindi zerekeza mu mujyi zinyura mu muhanda wo hepfo, arinako iziturutse mu mujyi zije hano nazo zinjirira hano inyuma zikajya ku kibuga cy'indege, bivuze ko uyu muhanda ukoreshwa n'imodoka zijya ku kibuga cy'indege yaba ari iziturutse kanombe cyangwa ziturutse ahandi mu mujyi wa kigali."

Izi mpinduka kandi ziragaragara ku mihanda yerekeza ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe. SPT JMV Ndushabandi yakoje agira ati, "Muri ruriya ruhande rwa rond point shya yubatswe aho dukunze kwita round-point ya MINIJUST, hari umuhanda mushya nanone uhuza n'indi round-point yubatse imbere ya Ninzi Hotel, ukaba ari umuhanda ufasha abaturutse kacyiru cyangwa i Remera cyangwa se mu mujyi bagana i Remera, aho kugirango bakoreshe umuhanda wa round-point ya Kimihurura wari umunyerewe bakoresha umuhanda mushya"

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique we asaba abatuye kigali kwimakaza umuco w'isuku aho batuye kuko abanyamahanga bafite amatsiko yo kwitegereza neza isuku y'u Rwanda yamamaye mu ruhando rw'amahanga, "Turifuza ko isuku iranga umujyi wa Kigali ndetse abanyamahanga baza bavuga bati turebe umujyi bavuze ko ariwo usukuye muri Africa, turifuza ko abanyamahanga bazaza bagasanga koko Kigali isukuye, bagasanga abanyakigali basukuye ku mubiri, basukuye ku myambarire, basukuye aho batuye, basukuye aho bakorera, ndetse n'aho abantu bagenda hasukuye, umuntu wese abe ijisho ry'umujyi wa Kigali, umuntu wese abe ijisho ry'igihugu.

Abatuye umujyi wa kigali kandi barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwakira abashyitsi bakomeye baturutse mu bice bitandukanye bya Africa kuko bazacyenera kugira ibyo bahaha mu Rwanda.

John Patrick/RBA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura