AUsummit2017: Ibikubiye muri raporo Perezida Kagame yagejeje ku bakuru b'ibihugu

AGEZWEHO


AUsummit2017: Ibikubiye muri raporo Perezida Kagame yagejeje ku bakuru b'ibihugu

Yanditswe February, 03 2017 at 14:37 PM | 478 ViewsPerezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugeza raporo ku bakuru b'ibihugu bya Afurika mu nama ya 28 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe yebereye Addis Ababa muri Ethiopia. Iyi raporo yamurikiwe mu muhezo igaragaraza ko Perezida Kagame yabwiye abakuru b’ibihugu ko Afurika ikwiye kuba umugabane utagendera ku nkunga n’imwe y’ibihugu by’amahanga ahubwo yo ubwayo ikishakamo ubushobozi n’ibisubizo by’ibibazo ifite.

Perezida Kagame yavuze ko umwanzuro wafatiwe i Kigali ujyanye na gahunda yo kwihaza ya AU, wabaye imbarutso yo gukora amavugurura y’inzego zayo. Ati “Ibyo ntabwo ari impanuka. Amafaranga wiyishyuriye, uhita urebwa cyane no kuyahesha agaciro.”

Yongeye ho ko gutanga uyu musanzu, bitareba ibihugu bikomeye ahubwo ko bireba buri gihugu.

Raporo y’imari yagaragajwe igena ko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro y’ibyinjira, akoherezwa muri AU binyuze muri Banki Nkuru z’ibihugu.

Ibi ngo bizatuma ibihugu bibasha kubona amafaranga yatera inkunga ibikorwa by’Umuryango ku kigero cya 100%, aho porogaramu n’indi mishinga bigomba gukoresha 75% naho ibikorwa bijyanye n’amahoro bigakoresha 25%.
Aya mafaranga azajya akusanywa n’ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro muri buri gihugu, ahite yoherezwa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Igihugu kitazubahiriza izi ngamba, amategeko ya AU ateganya ibihano.

Komisiyo ya AU iherutse kwemeza ingengo y’imari ya miliyoni $782 azakoreshwa mu 2017, agera kuri miliyoni $ 200 zonyine akaba ariyo azava mu misanzu izatangwa n’ibihugu bigize uyu muryango.


Source: http://paulkagame.comBa wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida Kagame yitabiriye inama rusange y'Umuryango w'Abibumbye

Perezida Paul Kagame azitabira inama ya 72 y'Umuryango w'Abibumbye i N

Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya muri guverinoma

Perezida Kagame yasabye urwego rw'ubucamanza gukomeza kurwanya ruswa

Perezida Kagame yakiriye indahiro y'abayobozi bagize guverinoma nshya

Abayobozi bazitabira kurahira kwa Perezida Kagame batangiye kugera I Kigali