Yanditswe Nov, 30 2017 22:41 PM | 5,376 Views
Inama yahuzaga Afurika n'Uburayi yasoje imirimo yayo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane i Abidjan muri Cote d'Ivoire abari bayiteraniyemo biyemeje gukemura ibibazo byihutirwa birimo icy'abanyafurika b'abimukira bo mu gihugu cya Libya. Mu biganiro byabereye muri iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba yaragaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry'amavugurura y'umuryango w'Afurika yunze ubumwe rizafasha mu iterambere ry'Abanyafurika muri rusange, ibintu anemeza ko bizanagabanyiriza umutwaro abafatanyabikorwa b'umugabane wa Afurika.
Iyi nama
yari iya 5 ihuje ibihugu bigize umuryango wa Afrika yunze ubumwe
n'iby'umuryango w'ubumwe bw'i Bulayi, ikaba yigaga ku bufatanye bw'impande
zombi. Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye muri iyi nama, Perezida w'u Rwanda
Paul KAGAME yagaragaje ko nk'abaturanyi
bahoraho, imigabane yombi ifite byinshi biyihuza kandi igomba gufatanya,
ashimangira ko ikibazo cy'abimukira bo muri Libya ari ikizamini gikwiye
kwerekana igipimo cy'ubu bufatanye hagati y'Afurika n'Uburayi.
Iki kibazo cy'abimukira bo mu gihugu cya Libya, cyafatiwe ingamba, kuko Leta ya Morocco yatanze indege zo gucyura abari mu nkengero z'umurwa mukuru Tripoli, ndetse hanashyirwaho itsinda ryihariye rigiye kugikurikirana, nk'uko byagarutsweho na Perezida wa Guinee Prof. Alpha Condé, ari nawe uyoboye umuryango w'Afurika yunze ubumwe muri iki gihe. Ati, " Perezida Macron yatubwiye ko umwami wa Maroc yemeye gutanga indege akaziha itsinda ryahawe izo nshingano, ibintu twanishimiye, kuko bigaragaza ko Afurika itagitegereza ko byose biva ahandi ahubwo ko natwe hari ibyo ubwacu dushoboye. Twanasabye ko umuryango w'ubumwe bw'Uburayi nawo ushingira ku nkunga ya Maroc maze mu buryo bwihutirwa tugahita dutwara bariya bimukira 3800 bari mu nkengero z'ikibuga cy'indege. Twanabwizanyije ukuri, muri Libya nta Leta ihari, n'ikimenyimenyi bariya 3800 bari mu nkengero za Tripoli. Buri gihugu gifitemo umuturage twemeje rero ko cyoherezayo umuntu utanga ibyangombwa kuri buri wese bimwemerera kwinjira mu gihugu kandi ibyo bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa. Hanyuma tuzabone gukomereza no mu zindi nkambi kandi ni aka kanya ntitugomba gutegereza."
Icyerekezo cy'ubufatanye bugiye kuranga Afurika n''Uburayi mu gihe kiri imbere nabwo bwahawe umurongo mushya nk'uko bisobanurwa na Perezida wa komisiyo y'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi Jean Claude Juncker. Yagize ati, "Icya mbere navuga ni uko ubufatanye hagati y'Afurika n'Uburayi ari magirirane, kubera ko twembi Abanyafurika n'abanyaburayi tunganya agaciro. Imyaka yarahise ubwo abanyaburayi bazaga guha abanyafurika amasomo, ariko icyo gihe cyarahise! Ntabwo twazanywe no guha amasomo inshuti zacu z'abanyafurika, gusa nanone natwe ntitwaje ngo bayaduhe, ahubwo icyo tuvuga ni ubufatanye magirirane.
Imibare yo mu mwaka wa 2015 igaragaza ko Uburayi bwakoze ishoramari rya miliyari 32 muri Afurika, mu gihe 41% by'ibyo Afurika yohereza hanze bijya mu Burayi. Inama ihuza Afurika n'Uburayi, iba rimwe mu myaka 3, iyi yaberaga i Abidjan muri Cote d'Ivoire ikaba yabaga ku nshuro ya 5 ari nayo ya mbere ibereye munsi y'ubutayu bwa Sahara.
Inkuru mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru