Yanditswe Feb, 28 2018 22:09 PM | 4,796 Views
Bamwe mu banyenganda bo mu Rwanda baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy'abantu bigana ibikorerwa mu nganda zabo. Ikibazo cy’abigana ibicuruzwa hirya no hino ku isi ngo gihombya ibihugu ku gipimo cha % 2.5 by’ubucuruzi ku isi, mu gihe muri karere ka Afurika y’i Burasirazuba, miriyoni 500 z’amadorali ariyo ibi bihugu bitakaza ku mwaka.
Iyo urembye agafuka k’ibiro 10 k’ifu ya Kawunga uruganda rwa MINIMEX rupfunyika, ubona
hari akandi gafuka nako kenda gusa neza nako gafuka.
Umukozi muri uru ruganda rwa MINIMEX Moses
Ndayisenga ushinzwe ubuziranenge avuga ko iki gikorwa cyo kubigana cyabahombeje
cyane kinatuma batakaza bamwe mu baguzi babo kuko abaguzi batangiye kubabwira
ko ifu yabo ifite impumuro mbi, ubusharire ndetse no kugaragaramo ibishishwa.
Ikibazo cyo kwigana ibicuruzwa mu Rwanda, kinavugwa
na bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bacuruza ibikoze mu bikomoka ku
mabuye y’agaciro byambarwa, abacuruza amavuta yo kwisiga ndetse nabacuruza
ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Iki kibazo cyo kwigana ibicuruzwa ku isi, ngo isi
ihomba 2.5% by’ubucuruzi bwose ku buryo ibihugu bitakaza ama miriyari
menshi mu madorali y’Amerika. Afurika y’i Burasirazuba gusa ngo ihomba miriyoni
zisaga 500 z’amadorali ya Amerika buri mwaka bitewe no kwigana ibicuruzwa.
Inkuru mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Kamali Jean
iki kibazo kirakomeye ,muzarebe ukuntu uruganda ANANIA rucuruza ifarini rwiganye neza imifuka y,uruganda rwa AZAM rusya ifarini,barabiganye nibirango birasa ntiwabitandukanya. birabababje...... Mar 13, 2018