AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abacuruzi bahangayikishijwe n'abigana ibicuruzwa byabo kuko bibatera igihombo

Yanditswe Feb, 28 2018 22:09 PM | 4,796 Views



Bamwe mu banyenganda bo mu Rwanda baratangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy'abantu bigana ibikorerwa mu nganda zabo. Ikibazo cy’abigana ibicuruzwa hirya no hino ku isi ngo gihombya ibihugu ku gipimo cha % 2.5 by’ubucuruzi ku isi, mu gihe muri karere ka Afurika y’i Burasirazuba, miriyoni 500 z’amadorali ariyo ibi bihugu bitakaza ku mwaka.

Iyo urembye agafuka k’ibiro 10 k’ifu ya Kawunga uruganda rwa MINIMEX rupfunyika, ubona hari akandi gafuka nako kenda gusa neza nako gafuka.

Umukozi muri uru ruganda rwa MINIMEX Moses Ndayisenga ushinzwe ubuziranenge avuga ko iki gikorwa cyo kubigana cyabahombeje cyane kinatuma batakaza bamwe mu baguzi babo kuko abaguzi batangiye kubabwira ko ifu yabo ifite impumuro mbi, ubusharire ndetse no kugaragaramo ibishishwa.

Ikibazo cyo kwigana ibicuruzwa mu Rwanda, kinavugwa na bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bacuruza ibikoze mu bikomoka ku mabuye y’agaciro byambarwa, abacuruza amavuta yo kwisiga ndetse nabacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Iki kibazo cyo kwigana ibicuruzwa ku isi, ngo isi ihomba 2.5% by’ubucuruzi bwose ku buryo ibihugu bitakaza ama miriyari menshi mu madorali y’Amerika. Afurika y’i Burasirazuba gusa ngo ihomba miriyoni zisaga 500 z’amadorali ya Amerika buri mwaka bitewe no kwigana ibicuruzwa.

Inkuru mu mashusho:



Kamali Jean

iki kibazo kirakomeye ,muzarebe ukuntu uruganda ANANIA rucuruza ifarini rwiganye neza imifuka y,uruganda rwa AZAM rusya ifarini,barabiganye nibirango birasa ntiwabitandukanya. birabababje...... Mar 13, 2018


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage