AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Abadepite bo mu gihugu cya Zambia basuye inteko nshingamategeko yo mu Rwanda

Yanditswe Apr, 24 2017 15:29 PM | 2,931 Views



Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Donathille MUKABALISA yakiriye mu biro bye itsinda ry'abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y'igihugu cya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y'inteko zishinga amategeko z'ibihugu byombi ku guta muri yombi no kugeza mu Rwanda abanyarwanda basize bakoze jenoside baba muri iki gihugu.

Iri tsinda ry'abadepite bari mu ruzinduko rw'iminsi 7 mu Rwanda, ni abagize komisiyo y'uburezi, ubumenyi n'ikoranabuhanga mu nteko ishinga amategeko y'igihugu cya Zambia.

Hon Patricia MWASHI-NGWELE wari uyuboye iri tsinda, yatangaje ko bigiye byinshi ku Rwanda birimo ubumuntu abanyarwanda bongeye kwiyubakamo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Aba badepite kandi banagiranye ibiganiro n'abadepite bo u nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bagize komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga umuco na siporo, mu rwego rwo guhanahana amakuru no kungurana ibitekerezo ku mikorere nk'abantu bahuje inshingano. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama