AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abadepite bo muri EALA bari mu Rwanda mu bushakashatsi kuri Jenoside

Yanditswe Sep, 14 2016 13:07 PM | 2,105 Views



Abadepite bagize akanama gashinzwe kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba EALA barasaba leta y’u Rwanda kubafasha gushyiraho integanyanyigisho kuri Jenoside izakoreshwa mu mashuri kugirango abana bakure bazi neza ububi bwa Jenoside kugira ngo itazongera kuba ukundi. Abo badepite babivuze ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi i Kigali.

Ako kanama k’abadepite 8 b’inteko ya EALA, niko kahawe inshingano zo kwiga ndetse bagatanga imyanzuro ku kurwanya imvugo zigamije kubiba inzangano, ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana rya Jenoside, n'ibindi byose bifitanye isano muri aka karere k’umuryango wa Africa Y'iburasirazuba. Iyi Komite izamara amezi 3, yashyizweho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 9, iri gukora ubushakashatsi mu bihugu bigize uyu muryango, nyuma bakazajya batanga raporo y'uburyo inteko ya EALA,  n'indi miryango ikorera muri Africa y'iburasirazuba bakorera hamwe mu gukumira no kurwanya Jenocide. 

Inkuru mu mashusho:






Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage