AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abagenzi bagiye gutangira kujya basoma ibitabo mu ngendo zo mu modoka rusange

Yanditswe Feb, 06 2018 13:19 PM | 11,555 Views



Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, batangiye kuzigendamo basoma ibitabo. Ubu ni ubukangurambaga bwiswe “Gira Igitabo mu Rugendo” bugamije gutoza Abanyarwanda umuco wo gusoma ibitabo aho bari hose.

Ubukangurambaga bwiswe “Gira igitabo mu Rugendo” bwatangirijwe muri gare ya Nyabugogo. Abagenzi batega imodoka, batangiye kuzigendamo basoma ibitabo, barangiza urugendo bakabisubiza mu bubiko bwabyo kugira ngo n'abandi bazigendamo babone ibyo basoma. Nkurunziza Fred, umwe mu baturage mu karere ka Nyarugenge twasanze muri gare ya Nyabugogo yagize ati, "...rimwe na rimwe abenshi mu bona ko abari mu rugendo bigumira kuri telefone, abandi bazivugiraho basakuriza abo bicaranye ariko mu byukuri iyo igiye ku rugendo ufite igitabo ugenda usoma ugera aho ugiye utarambiwe nta stress"

Iyi gahunda ya “Gira igitabo mu Rugendo” yatangijwe ku bufatanye bwa minisiteri ya Siporo n’umuco, umujyi wa Kigali n’umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana Save The Children.

Mutesi Gasana ayobora ikigo gitunganya ibitabo “ARISE EDUCATION” ari nacyo cyatanze ibitabo byashyizwe mu modoka zitwara abagenzi yavuze ku bwoko bw'ibitabo byashyizwe muri izi modoka. Ati, "...ibyo twashyize muri bus z'umujyi wa Kigali, ni inkuru ngufi kubera ko urugendo runini kuva hano muri gare kugera kanombe ni iminota iri hagati ya 15 na 30 dushyizemo igitabo cy'amapaje 200 ntabwo umuntu yaba yagisomye kandi ugarutse nta mahirwe yo kongera kukibona ngo ukomerezeho, twashyizemo inkuru nto z'ikinyarwanda, zivuga ku mateka y'U Rwanda ikindi kandi ni inkuru zisanzwe"

Abanyarwanda bashishikarijwe kurangwa n’umuco wo gusoma aho bari hose kuko ari isooko y’ubumenyi. Luann Gronhovd ushinzwe uburezi mu muryango nterankunga w'abanyamerika (USAID) avuga ko bazakomeza gushyigikira ubu bukangurambaga. Yagize ati, "..turashaka kubaka umuco wo gusoma no kwandika mu banyarwanda, turashaka ko abaturage bagira ibitabo, bagasomera mu ngo zabo, mu miryango, aho bari hose bafite igihe, kugira ngo tubatoze uyu muco wo gukunda gusoma ibitabo, urabona muri bus ni ahantu abaturage bamara igihe ntacyo bakora"

Ubu bukangurambaga bwiswe "Gira igitabo mu Rugendo" bwatangirijwe mu modoka 12 zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, ariko intego nuko uyu mwaka uzarangira ibitabo bigejejwe mu modoka zigera ku 100. Imodoka imwe ikaba ishyirwamo ibitabo 100 byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura