AGEZWEHO

  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...
  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...

Abagera kuri miliyari 3,5 ku isi nibo bazaba bakoresha internet mu mpera za 2016

Yanditswe Sep, 19 2016 14:15 PM | 1,163 Views



Komisiyo ya Loni ishinzwe umuyoboro mugari w'itumanaho UN Broad Band Commission mu cyumweru gishize yashyize ahagaragara raporo ikubiyemo imibare y'umuryango mpuzamahanga ushinzwe itumanaho igaragaza ko mu mpera z'uyu mwaka wa 2016 abatuye isi bagera kuri miliyari 3,5 bazaba bakoresha internet. Uyu mubare uvuye ku baturage miliyari 3 na miliyoni 200 umwaka ushize. Bivuze ko 47% by'abatuye isi bakoresha internet.

Komisiyo ku muyoboro mugari w'itumanaho ifite kandi intego z'uko uyu mwaka uzarangira abantu bangana na 15% by'abatuye ibihugu 48 bikennye kurusha ibindi ku isi bazaba bakoresha internet.

Iyi raporo inavuga ko muri rusange ibihugu 91 bifite abaturage basaga 50% by'ababituye bakoresha internet, bikaba byari 79 umwaka ushize.

Iyi raporo yakozwe ku bihugu bisaga 160 yerekana intambwe buri gihugu cyagiye gitera muri uru rwego.

gukwirakwiza umuyoboro mugari, ukagera ku batuye isi, ngo byitezweho kuzahangana n'ibibazo birimo icy'uko abana miliyoni 59 batiga, naho abantu miliyoni 38 bagapfa buri mwaka bazize indwara zitandura. uyu muyoboro mugari rero watuma uburezi na service z'ubuvuzi birushaho kugera ku baturage benshi kandi mu buryo bungana.

Komisiyo ya Loni ishinzwe umuyoboro mugari yashyizweho mu 2010, ikaba igizwe n'abayobozi basaga 50 barimo abo muri guverinoma n'ibigo bikomeye n'inganda, biyemeje gushyigikira ibihugu muri iyi nzira, hakabamo ndetse impuguke za Loni, imiryango itari iya Leta bose bahuriye ku ntego yo kwihutisha iterambere rirambye binyuze by'umwihariko mu nzego nk'uburezi, ubuvuzi n'imicungire y'ibidukikije hifashishijwe ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, ICT.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira