Yanditswe Apr, 22 2017 21:14 PM | 2,013 Views
Perezida wa republika Paul Kagame witabiriye ibikorwa by'inama
y'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi, arashishikariza
abagore cyane cyane abakuze kujya batanga inama zifasha abagiye gushyingirwa
kuko kubaha inama mbi bishobora kuba intandaro y'ihohoterwa.
Perezida wa republika yavuze ko umuco w'abanyarwanda wagiye uheza
inyuma abagore inyuma kuva mu myaka yo hambere; gusa asanga inama zigirwa
abagiye gushinga ingo zitakagombye kuba intandaro y'ihohoterwa nk'uko ryakunze
kugaragara mu miryango imwe n'imwe y'abanyarwanda.
Umukuru w'igihugu kandi yasabye buri wese kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu ngo, icuruzwa ry'abantu cyane cyane abana b'abakorwa. Ku rundi ruhande ariko yavuze ko abagabo bakubita abagore babo bakwiye nabo kujya bahanirwa mu miryango bitakunda bagashyikirizwa ubutabera.
Abanyamuryango bitabiriye inama y'urugaga rw'abagore rushamikiye
bashimye inama bagiriwe na chairman w'umuryango wabo ariko by'umwihariko ku
bijyanye n'ibibwirwa abagiye gushinga ingo ngo bikwiye guhinduka.
Umukuru w'igihugu yashimangiye ko uko isi itera imbere ari nako izana ibyiza n'ibibi bityo abanyarwanda ngo bakwiye guhitamo ibyiza bibabereye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru