AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abagororwa 9 biyemeje kwerekana aho bajugunye imibiri muri jenoside

Yanditswe Apr, 17 2017 18:46 PM | 1,994 Views



Mu gihe u Rwanda rukiri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi, Urwego rw'igihugu rushinzwe amagereza ruratangaza ko abagororwa 9 bo mu magereza atandukanye mu gihugu biteguye kwerekana aho bajugunye imibiri y'abatutsi bishe muri jenoside.

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z'abarokotse uvuga ko iyi ari intambwe ikomeye kuko bizatuma abarokotse bomoka ibikomere bya jenoside nubwo abatanga amakuru ku hajugunywe imibiri y'abishwe muri jenoside bakiri bake cyane.

Kuva jenoside yahagarikwa, ndetse no mu gihe cyo kwibuka hagenda humvikana amajwi y'abarokotse ndetse n'abayobozi muri rusange basaba abagize uruhare muri jenoside kwerekana aho abo bishe babajugunye kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.

Umuvugizi w'u Rwego rushinzwe amagereza ACP Hilary Sengabo avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 genoside yakorewe abatutsi, hari abagororwa 9 bemeye kwerekana aho bajugunye imibiri y'abo bishe,"abagororwa 9 mu magereza ya Rubavu, Muhanga na Rwamagana bagerageje kwemera kugaragaza aho bataye imibiri y'abatutsi bishe muri jenoside. Muri gereza ya Rubavu hagaragaye umugororwa umwe uzerekana umubiri w'umuntu yishe i Rubavu, Muhanga hari umwe nawe uzagaragaza uwo yishe i Gakenke, Gereza ya Rwamagana harimo abagororwa 8 bazerekana abo bishe muri Gatsibo, Rwamagana, Kayonza na Ngoma."

Prof Dusingizemungu Jean Pierre uhagarariye umuryango Ibuka uharanira inyungu z'abarokotse, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye itewe n'abagororwa kuko bizatuma babona bamwe mu bo mu miryango yabo bishwe muri jenoside ariko batashyinguwe mu cyubahiro ariko ngo umubare w'abatanga amakuru yahajugunywe imibiri y'abishwe muri jenoside ukwiye kwiyongera. "icyo gikorwa cyo gutanga amakuru ni kiza ariko hari ibyo dukeneye bindi, dukeneye amakuru menshi ntabwo abantu 9 aribo twagatekereje ko aribo bakwiyemeza. Uko kugorora nigutume ibindi byose bishoboka abagororwa bahinduke bafashe igihugu: ibyo bikorwa biva muri ayo makuru biradufasha kwiyubaka, kwivura ibikomere; abagororwa babaye benshi mu gutanga amakuru kurushaho nicyo twashima cyane ariko twifuzako barenzaho"

Usibye imibiri 14 izerekanwa n'abagororwa aho yajugunywe muri jenoside, mu cyumweru gishize mu murenge wa Nyakabanda  akarere ka Nyarugenge hatahuwe imibiri mu rugo rw'umuturage yaramaze kuhubaka inzu, naho  mu karere Kamonyi haboneka imibiri nyuma y'uko bamwe mu baturage batanze amakuru y'aho iri.

Ibi bigaragaza ko hari henshi hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuko nko mu gihe cyo kwibuka mu murenge wa Mageragere mu cyumweru gishize hatangajwe ko mu bantu bishwe muri ako gace hashyinguwe gusa 5% byabo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama