Yanditswe Jan, 09 2018 12:29 PM | 10,674 Views
Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota abanyeshuri bagize mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’icy’iciro rusange mu mwaka w’2017. Ababaye aba mbere mu mashuri abanza barangajwe imbere na Mugisha Nsengiyumva Frank mu mashuri abanza ukomoka mu karere ka Muhanga na Karenzi Manzi mu cyiciro rusange ukomoka mu karere ka Gasabo. Aya manota yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2017. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Munyakazi niwe watangaje aya manota. Yavuze ko umubare w’abakobwa waruse uw’abahungu mu byiciro bitandukanye, bitewe n’ubushake bwa leta y’u Rwanda ibakangurira kugana ishuri, yanabafashije kwiga bikaba uburenganzira aho kubihitirwamo n’abayobozi runaka.
Ku bijyanye n’abatarakoze ibi bizamini kandi bariyandishikije
kuri lisiti y’abazakora ibizamini bangana na 3%, abenshi ni abo mu mashuri
abanza bangana na 2%. Munyakazi avuga ko uwo mubare ari munini ariko ngo
biterwa n’uburwayi, n’abagira izindi mpanuka zituma badakora ibizamini ngo
barangize, kwimuka kw’ababyeyi n’ibindi. Mu cyiciro rusange abatarakoze
ibizamini bangana na 1% .
Umubare w’abakobwa batsinze ibizamini by’amashuri abanza n’icyiciro
rusange wahize uw’abahungu bakoranye ibizamini bya leta bisoza umwaka
w’amashuri 2017.
Mu manota yatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Amashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yagaragaje ko abakobwa bahize abahungu.
Agira ati “Imitsindire muri rusange yazamutse ugereranyije na 2016, mu mashuri abanza batsinze ku kigero 86,3% mu cyiciro rusange ku kigero cya 89.9%. Abakobwa bakoze bangana na 55.1% ugereranyije n’abahungu bari 44.9%. umubare w’abatsinze munini ni abakobwa bangana na 55% ugeraranyije n’abahungu 44.5% by’abahungu batsinze muri rusange.”
Mu mashuri abanza abahungu nibo bagaragaye mu batsinze neza amasomo yose muri rusange, mu cyiciro rusange ni abakobwa. Ku bijyanye n’abakobwa kandi ngo bagiye batsinda n’amasomo ya siyansi wasangaga mu bihe byashize batitabira kwiga.
Abanyeshuri kandi bakomoka mu bice by’ibyaro ngo baje mu ba mbere, ku buryoburyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize umusaruro.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru