AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakozi 137 bahoze bakorera 'mituweli' barasaba gusezererwa neza n'imperekeza

Yanditswe Nov, 21 2017 16:04 PM | 4,076 Views



Mu kwezi kwa mbere umwaka utaha, abahoze ari abakozi ba mutuelle de santé batabonye akazi mu kigo cy'igihugu cy'ubwiteganyirize RSSB, cyangwa mu zindi nzego bazasezererwa kandi batangire guhabwa imperekeza.

Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete kuri uyu wa kabiri, ubwo yari muri komisiyo y'imibereho y'abaturage y'umutwe w'abadepite.

Ubwo gahunda y'ubwisungane mu kwivuza yatangiraga gucungwa na RSSB, mu bakozi 1218 bahoze bakora muri mutuelle de sante, RSSB yafashemo 1,081, hasigara 137 barimo abagiye babona akazi mu zindi nzego z'ibanze.

Gusa abatarabonye akazi, ngo ntibasezerewe, ndetse nta n'imperekeza bahawe, akaba ari muri urwo rwego bamwe muri bo bandikiye inteko ishinga amategeko bayisaba kurenganurwa.

Ari kumwe na minisitiri w'abakozi ba leta Fanfan Rwanyindo Kayirangwa n'umunyamabanga wa leta muri MINALOC Alvera Mukabaramba, minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete yasobanuriye abadepite bagize komisiyo y'imibereho y'abaturage barimo gusuzuma iki kibazo kugira ngo hamenyekane uko bagomba gukemura ikibazo cyagejejwe ku badepite bagize iyi komisiyo.

Ngo abakozi 137 basigaye batabonye imyanya y'akazi bakaba baratinze gusezererwa, kuko hagombaga kumenyekana ugomba kubasezerera no kubaha imperekeza.

Minisitiri w'imari n'igenamigambi yasobanuye ko aba bakozi bahembwaga mu mafaranga aturutse mu misanzu ya mutuelle.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama