Yanditswe Jan, 24 2017 15:15 PM | 1,670 Views
Kuri uyu wa kabiri, komisiyo y'imibereho y'abaturage mu mutwe w'abadepite mu bihe bitandukanye yagiranye ibiganiro na minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo, Uwizeye Judith na minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye, aho baganiriye ku bibazo bigaragara muri raporo ya komisiyo y'abakozi ba leta bireba minisiteri bayobora.
Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo yasobanuye uburyo abakozi bose birukanwa mu bigo bya Leta bazajya bashyirwa ku rutonde rw'abatagomba kubona akandi kazi muri Leta, ndetse n'uburyo abapiganirwa akazi bagatsinda ibizamini ntibakabone mu bigo bakozemo ibizami, bashyirwe ku bahabwa akazi batsindiye mu rundi rwego urwo ari rwo rwose.
Naho minisitiri w'ubutabera BUSINGYE Johnston yasobanuye ko mu rwego rwo kurwanya igihombo Leta iterwa n'imanza itsindwa, ngo urukiko rusigaye ruhita rutegeka uwateje igihombo kwishyura bitagombye kunyura mu rundi rubanza. Ikindi kandi ngo harimo kwigwa uburyo uwateje leta igihomba yajya ahamagazwa mu rubanza, mu rwego rwo kugaragaza uburemere bw'ikosa aba yakoze.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru