AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abamaze kwikosoza kuri lisiti y’amatora bagera kuri 97%-NEC

Yanditswe Jun, 06 2017 16:11 PM | 4,597 Views



Komisiyo y'igihugu y'Amatora iremeza ko kugeza ubu abikosoje ku ilisiti y'itora y'agateganyo ari 97% by'abagomba gutora. Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi Komisiyo Charles Munyaneza, avuga ko n'abasigaye bagifite amahirwe yo kwikosoza bifashishije ikoranabuhanga cyangwa bakajya ku Cyicaro cya komisiyo.

Hashize iminsi 9 inzego z'ibanze mu gihugu hose zoherereje Komisiyo y'igihugu y'amatora urutonde rw'abanyarwanda bikosoje kuri liste y'itora izifashishwa mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe ku italiki 4 z'ukwezi kwa munani.

Ubu, iyo komisiyo y'igihugu y'amatora ivuga ko mu bagomba gutora bose, abagera kuri 97% ari bo bikosoje kuri ayo ma liste:  “Ubu rero icyo turimo gukora muri iyi minsi ni ugushyira ibyo byavuye mu midugudu muri mudasobwa kugirango dutangire dutegure liste izatorerwaho, liste tuzatangaza mu kwezi kwa 7katindwi mu mataliki 20, liste ya nyuma tuzaba tuvuga tuti ni yo y'abanyarwanda bazatora. Ubwo no hanze y'u Rwanda ni ko birimo bikorwa twabashyiriyeho uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha bakoresheje ikoranabuhanga icyo bakwita Online registration, izatuma abanyarwanda benshi bashoboka muri DIASPORA cyangwa hanze y'igihugu nabo bashobora kwiyandikisha, bo bazabikomeza kugeza igihe tuzatangariza list y'agateganyo ariko ubundi gahunda twabahaye ni ukwiyandikisha kugeza italiki 30 z'ukwezi kwa gatandatu. Nyuma tukazafata ama liste yabo tukareba uburyo ateye tukayanoza nabo barimo barabyitabira kandi turabashimira uburyo nabo barimo kubikora”  Charles Munyaneza- Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

Kuba uri kuri liste y'itora, kugira ikarita y'itora n'indangamuntu ni bimwe mu bizagenderwaho kugirango umuntu ashobore gutora.

Nyamara kugeza ubu, hari abataye indangamuntu, abakosoza izari zanditse nabi, n'abagejeje imyaka yo gufata indangamuntu bagomba gutora ariko bakaba batarazibona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'Amatora Charles Munyaneza, avuga ko barimo kubiganiraho na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu n'izindi nzego bireba kugirango inzego z'ibanze zizatange ibyemezo bisimbura indangamuntu ku bazaba babikeneye kugira ngo babashe gutora.

-  Ese 3% by'abatarashoboye kwikosoza kuri liste y'itora bo bizagenda bite?

“Baracyafite amahirwe n'ubundi bari kuri liste y'itora wenda icyo batakoze ni ukujya kureba ko amazina yabo yanditse neza, imyirondoro yanditse neza cyangwa no kumenya naho bazatorera , abo rero kugeza mu mataliki 20 z'ukwez kwa 7 baracyafite amahirwe yo kuba bakwiyimura kuri liste bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa begereye abakozi bacu aho bari cyangwa banageze no kukicaro cyacu baracyafite amahirwe yokubikora” Munyaneza

Ikindi komisiyo y'igihugu y'amatora itangaza ni uko abifuza kuzaba abakandida mu matora y'Umukuru w'igihugu, bamaze kuba 4, Abagabo 3 n'umugore 1.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama