Yanditswe Nov, 03 2017 17:03 PM | 4,165 Views
Itsinda ry'abantu bitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire irimo kubera mu Rwanda ryasuye ikigo cya Isange one stop centre mu rwego kureba uburyo abahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsinda bafashwa.
Ni itsinda ry'abantu bagera kuri 25 baturutse mu bice bitandukanye by'isi bari mu Rwanda, bamwe mu bagize iri tsinda bashimye imikorere y'iki kigo maze bifuza ko serivise nk'izi n'ibindi bihugu byareberaho bigatangira gushyiraho ibigo bifasha abahuye n'ihohoterwa.
Dr. Vuyo Mahlati ukomoka muri Afurika y'Epfo yagize ati, "Icyo mu byukuri nishimiye kandi mvanyemo ni ubunararibonye;ni ahantu bakirira abantu bagannye iyi centre, ndetse n'uburyo bakirwa n'abantu batandukanye, barimo abaganga, abazi imitekerereze ya muntu, Polisi, imikoranire yabo bareba ibintu bitandukanye kandi bakorera hamwe nk'itsinda n'ubunyamwuga bwabo, ndetse n'uburyo bakorana n'abanyamategeko mu buvuzi kugera mu rwego rw'ubutabera."
CSP Lynder Nkuranga yasobanuriye iri tsinda imikorera ya Isange one stop centre aho yababwiye umwihariko uhari mu gukurikirana abahuye n'ihohoterwa kugeza bahawe ubutabera. Umuyobozi w'ibitaro bya Kacyiru Pascal avuga ko ari ishema ku gihugu kuba amahanga yifuza kumenya intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rwo kwita ku bahohotewe.
Ubuyobozi
bw'ibitaro bya Kacyiru byasobanuye ko ku munsi byakira abantu bagera ku 10
bahura n'ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugeza ubu abenshi mu
bakenera iyi serivise baba biganjemo abana bari munsi y'imyaka 18.
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
26 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru