Yanditswe Oct, 12 2017 16:09 PM | 4,789 Views
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'igihugu CG Emmanuel GASANA arahamagarira abanyarwanda mu ngeri zose kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.
IGP Emmanuel GASANA, asobanura ko uretse kuba izi mpanuka ari kimwe mubihungabanya umudendezo w'igihugu n'abagituye, ngo zinatera igihombo mu bukungu haba ku bagenzi ubwabo, sosiyete zo gutwara abagenzi ndetse n'iz'ubwishingizi.
Mu nama ihuza polisi y'igihugu n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu muhanda, polisi y'igihugu yagaragaje ko abantu 44 bahitanywe n'impanuka zo mu muhanda mu mezi 9 ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2017, impanuka zakozwe na bus gusa. Nyinshi mu mpanuka zigaragara muri iki gihe ngo ni iza moto aho nyinshi muri zo zitubahiriza amategeko.
Polisi y'igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko kugeza ubu moto zirenga 1 200 zafatiwe mu makosa anyuranye zikaba ziri mu maboko ya polisi y'igihugu.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubwikorezi Jean de Dieu UWIHANGANYE yaburiye abateza impanuka ko leta itazabihanganira na gato. Yasobanuye ko amategeko asanzwe arimo kuvugururwa ndetse n'amashya akaba arimo gutegurwa kandi yose akaba agomba kubahirizwa.
Imibare iheruka igaragaza ko muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, abantu 120 basangira imodoka imwe.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru