AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu batagendana indangamuntu bazajya bacibwa amende--Min. Kaboneka Francis

Yanditswe Feb, 12 2018 18:42 PM | 6,761 Views



Abanyarwanda baba hanze bashobora kuzajya bahabwa serivisi z'irangamimerere muri za ambasade z'u Rwanda mu bihugu batuyemo. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w'itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n0 14/2008 ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyadika ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku banyarwanda wasuzumwe n'abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu.

Umushinga w'itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n0 14/2008 ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyandika ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku banyarwanda wasuzumwe n'abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bwabagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka avuga ko igishya kiri muri uyu mushinga w'itegeko ari uko serivisi z'irangamimerere zigiye kujya zitangirwa muri za ambasade ku banyarwanda baba hanze. Ati, "Igishya kirimo ni uko noneho ubu abanyarwanda baba hanze abo dukunze kwita abo muri diaspora ni uko noneho ambasade zabo ubu noneho zishobora kubaha iyo servisi. Ari ushaka gufata indangamuntu cyangwa kwiyandikisha akaba yajya kuri ambasade."

Ku rundi ruhande uyu mushinga unateganya ibihano ku bantu batagendana ikarita ndangamuntu. Aha minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka yemeza ko abanyarwanda bakwiye kumva ko gutunga indangamuntu no kuyigendana ari itegeko.Yagize ati,  "Ingaruka zirahari. Iyo utandikishije umwana wawe burya uba umurenganyije. Icya mbere uba umuvukije uburenganzira bwe nk'umunyarwanda kwandikwa akaba ari no mu bitabo. Icya kabiri uba unahemukiye leta cyangwa abanyarwanda muri rusange kuko ntabwo byakoroha gukora igenamigambi udafite imibare y'abantu, ari uwavutse ariko noneho n'uwapfuye.

Uyu mushinga w'itegeko uteganya ihazabu y'ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda ku muntu wese utubahiriza inshingano zo kwandika abaturage bavuka cyangwa abapfa, ndetse no ku muturage udatunga cyangwa ngo agendane ikarita ndangamuntu.



Bobo

ABAKORA MURI IZI SERVICE BOROSHYE SERVICE MUBYINDANGAMIMERERE HARIMO KWANDIKISHA ABANA MUTUEL NO GUSHYINGIRWA HARABAGORA UGASIRAGIRA UKAGERA AHO AMATIKE ASHIRA UKABIVAMO . Feb 13, 2018


Hagumimana Ghadi

Yewe sinibasiye abigitsina gore, ariko abagore benshi ntibaha agaciro indangamuntu, ndasabako mbere yo gushyira mubikorwa iri tegeko bisaba ingufu zo kubisobanurira abatuge Jul 14, 2018


Hagumimana Ghadi

Yewe sinibasiye abigitsina gore, ariko abagore benshi ntibaha agaciro indangamuntu, ndasabako mbere yo gushyira mubikorwa iri tegeko bisaba ingufu zo kubisobanurira abatuge Jul 14, 2018


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage