Yanditswe Jan, 02 2018 15:54 PM | 5,203 Views
Kuva muri uyu mwaka wa 2018, abanyamahanga baza mu Rwanda
batangiye guhabwa visa ari uko binjiye mu Rwanda. Bamwe mu binjiye bwa mbere
bifashishije ubu buryo barabwishimira kuko bugabanya igihe bategerezagamo
kwemererwa viza basabiraga kuri murandasi.
Abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, batangiye guhabwa viza y’iminsi 30 bamaze kwinjira mu Rwanda. Ubusanzwe babanzaga kuzisaba bakanategereza kuzihabwa. Abaturage bo mu bihugu bya Afrika ni bo bari basanzwe bemerewe guhabwa viza bageze ku mupaka ariko iyi gahunda yafunguwe ku banyamahanga bose. Ni umwanzuro washimishije abanyamahanga bahawe iyi serivise bwa mbere. Umwe muribo yagize ati, "Ku zindi nshuro nasabye visa nyuze ku rubuga rwa internet, kuberako mfite inshuti zituye hano, urumva naboherereje urwandiko ngo baruntangire bigafata igihe kitari gito, ariko ibintu byoroshye ni ukwishyurira hano."
Uwitwa Anais nawe wari ukigera mu Rwanda yagize ati, "Biroroshye cyane kubona viza, ni byiza gufatira viza ku kibuga cy'indege. Hari ibindi bihugu nafatiye viza ku kibuga cy'indege ariko si muri Afrika naho ntibigoye kuyibona nka Argentine, Chili na Peru nta kundi gusaba."
Usibye amafaranga ya viza ku banyamahanga, kuri ubu yishyurwa ari uko yinjiye mu Rwanda, hanakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.
Umunyamabanga wa leta muri
ministeri y'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe ashimangira ko gufungura
imipaka ku banyamahanga, bigamije kongera umubare w'abagenderera u Rwanda. Ati, "Turi u Rwanda rufite imipaka ariko turi mu rwego rwa
integration, turi mu rwego rwo kumva ko abanyafrika, abatuye mu bindi bihugu
bashobora gutembera mu Rwanda: twuguruye amarembo ariko ntitwayarangaje, bivuze
ko tuzakomeza kugenzura abinjira mu Rwanda."
Ikindi ni uko hari ibihugu byemereye abanyarwanda guhabwa viza imara iminsi 90, ibyo bikajyana n'uko abaturage b’ibyo bihugu nabo bemerewe viza yo kuba mu Rwanda mu minsi 90. Abanyarwanda kandi baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru