Yanditswe May, 20 2018 22:21 PM | 41,936 Views
Abanyarwanda barasabwa
gushyira umwete muri Marathon mpuzamahanga ya Kigali iba buri mwaka ikunzwe kwegukanwa n’abanyamahanga kugira ngo
bazamure urwego rwabo rw’imikinire. Ibi babisabwe kuri iki cyumweru ubwo aya marushanwa yo gusiganwa ku maguru
yegukanwaga n’abanyakenya.
Aya marushanwa ngarukamwaka yo gusiganwa ku maguru ya Kigali
yitiriwe amahoro, aragenda arushaho kuzamura urwego kandi akitabirwa kubwinshi.
Ni amarushanwa yari agabanijemo ibice bitatu, aribyo Marato yuzuye y’aharesha na km 42, Marathon y’igice ya km 21
ndetse n’abasiganwa byo gushyushya
umubiri bita (RUN FOR FAN.)
Mu gice cya Marathon cyihariwe n’abanyarwanda, NYIRARUKUNDO
Salome wari witezweho kubashimisha, yongeye kubyerekana, aho yasoje ari uwa
mbere mu bakobwa akoresheje igihe kingana na 1H:28:53, kimwe na mugenzi we HITIMANA
Noheli waje kumwanya wa mbere mubagabo
akoresheje 1:16:16.
Nyirarukundo Salome, ngo ishyaka n’icyizere nibyo byamuhaye kongera gushimisha abanyarwanda. Ati, "Nakoresheje imbaraga abanyakenya nabo bari bahari bakomeye, ariko rya shyaka na rya shema ryo kumva ko ubushize nayitwaye, numvaga ko nuno munsi bishoboka. Nicyo kintu cyamfashije no kwiha icyizere.''
Gusa abanyamahanga by’umwihariko abo mu gihugu cya Kenya, bakomeje kwerekana ko ari indashyikirwa muri marathon yuzuye ya km 42 kuko baje kuyiharira haba mu bahungu no mu bakobwa. YEGO ELKANA KIBET niwe wasize abandi mu bagabo akoresheje 2:23:42, ngo kuba yaje ari uwambere, abikesha imyitozo yakoreye mu Rwanda aho abona ko habereye imyitozo. Yagize ati, "Umwaka ushize sinari namenye gusiganwa bya nyabyo ubu noneho narabimenye kandi uyu munsi byari byoroshye cyane kuko nitoje bihagije, kandi muri hamwe nakoreye imyitozo ni mu Rwanda kuko hari imisozi yagombaga kumfasha cyane ahaterera"
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubirii mu Rwanda Fidel MUBIRIGI, ashimangira ko
abanyarwanda bashyize umwete kuri Full Marathon bayitsinda kuko igihugu cy’u
Rwanda giteye neza ku myitozo arinayo mpamvu bagiye kuhashyira imbaraga.
Abatsinze aya marushanwa haba mu gice cya marato na Marathon yuzuye, buri wese yahembwe Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni amasurushanwa yitabiriwe n’abagera hafi ku 2000.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
39 minutes
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
1 hour
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru