Yanditswe Dec, 07 2016 10:11 AM | 1,596 Views
Ministre w’abakozi n’umurimo Uwizeye Judith aratangaza ko hakiri icyuho cy’abanyarwanda bake babona akazi ku rwego mpuzamahanga kubera ubumenyi budahagije.
Ibi yabitangarije I Musanze mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragararo ikigo gihuza abakeneye akazi n’abagatanga.
Ikigo Musanze Employment Service Centre kibaye icya 2 mu Rwanda nyuma y'icya Kigali Employment Service Centre.
Mu mezi 3 yonyine ashize kimaze kwakira abantu 168 bashaka akazi.
Ministre w’abakozi ba Leta n'umurimo Uwizeye Judith yizeje ko hazafungurwa n’ibindi bigo nk'iki hirya no hino mu turere kugira ngo bikureho icyuho cy’Abanyarwanda babona akazi mu bigo n’inzego mpuzamahanga, bityo umubare w’ababona kazi hanze y’u Rwanda wiyongere.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru