AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abanyarwanda mu nzego zose bakwiye kugira uruhare mu kubaka ubumwe-Min Uwacu

Yanditswe Mar, 27 2017 16:30 PM | 1,414 Views



Minisitiri wa Siporo n'umuco aratangaza ko kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda bisaba ubufatanye bwa Leta, abaturage n'inzego zose kuko bwigeze guhura n'ibibazo bikomeye bikabusenya. Ibyo Minisitiri Uwacu yabitangaje ubwo yaganiraga na komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, uburenganzira bwa muntu n'ibibazo by'abaturage mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Minisitiri Uwacu yavuze ko ingamba zigomba gufatwa impande zose kandi hakabaho gukumira icyasenya ubumwe bw’abanyarwanda:Ubumwe kubusenya byatwaye igihe kinini hakoreshwa uburyo butandukanye. Kubwubaka nabyo birasaba umwanya, kandi bigasaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye tukabikora mu guha uburenganzira bungana n'amahirwe angana ku banyarwanda, ibyo ubuyobozi cyangwa igihugu kigenera abaturage ntihagire uhezwa, ubufatanye ku bagore n'abagabo, abikorera. ibyo byose iyo ubishyize hamwe nibwo umusaruro tumaze kugeraho. No gukumira ibishobora kutudindiza, umubyeyi uburere aha umwana we agomba kumwigisha urukundo, abanyamadini bakigisha urukundo.”

Mu bitekerezo n'ibyifuzo abasenateri bari muri icyo kiganiro batanga basanga Minisiteri ya Siporo n'umuco ikwiye kwita ku bikorwa by'ubushakashatsi kugira ngo bifashe gukomeza guteza imbere inzira y'ubumwe n'ubwiyunge

Bimwe mu bikorwa bishingiye ku muco nyarwanda nko kugabirana inka, umuganda, umuganura n'ubudehe bifatwa nk'ibyorohereza iterambere ry'ubumwe bw'Abanyarwanda, ariko ngo hari n'ibindi byinshi bikwiye gusesengurwa kugira ngo bikomeze gufasha muri iyo nzira.

Mu bushakashatsi komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge iherutse gushyira ahagaragara yerekanye ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kigeze kuri 92,5%, ni igipimo cyishimirwa n'abitabiriye icyo kiganiro, ariko na none icyo bahurizaho ni uko ari urugendo rudahagarara mu kugiteza imbere no kugisigasira.


PHOTO:Internet




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama