Yanditswe Jul, 08 2016 18:29 PM | 1,964 Views
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako ya Kigali Convention Centre kuri uyu wa gatanu,Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda batajya bemera gutsindwa kandi iyo bigeze ku mahirwe y'iterambere bashyirwa ari uko bageze kucyo bifuza. Iyi nyubako ikaba ari nayo izakira inama ya Afurika yunze ubumwe iteganijwe kubera mu Rwanda mu minsi mike iza.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nyubako, Perezida Kagame yagaragaje inzira igoranye byanyuzemo kugirango iyi nyubako igere ku musozo ndetse anagaruka ku muhati w'abanyarwanda utajya utezuka iyo bigeze ku kwiteza imbere.
Yagize ati : “Mbere na mbere ku bitekerezo by'abanyarwanda, twagerageje
gushyiraho iki gikorwa, imyaka myinshi ishize. Twaratsinzwe atari rimwe, atari
kabiri, ndetse inshuro eshatu ariko tugerageje inshuro ya kane, twabigezeho. Ku
banyarwanda twatsinzwe igihe inshuro nyinshi, ariko twatsinze inshuro zirenze
izo twatsinzwe, kandi dukomeza kwigira mu gutsindwa kwacu…”
Umukuru w'igihugu yavuzeko iyi nyubako yubatswe mu gisobanuro cy'amateka y'abanyarwanda izafasha mu gukomeza guteza imbere ubukungu, ndetse ikanahesha ishema u Rwanda na Afurika muri rusange.
Iyi nyubako yubatswe na sosiyete ya Soumma y'abanyaturukiya. Ni nayo izakira inama ya Afurika yunze ubumwe iteganyijwe kubera mu Rwanda kuva mu ntangiriro z'icyumweru gitaha.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru