AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyeshuli bagera ku 3500 bagiye gusubira muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye

Yanditswe Aug, 30 2018 22:46 PM | 6,558 Views



Abanyeshuli biga muri Kaminuza y'u Rwanda amashami akorera I Kigali ariko agomba kwimurirwa I Huye, baravuga ko iki cyemezo hari abo kizahungabanyiriza amasomo cyane cyane abiga bafite akazi. Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buvuga ko bugiye kuganira n’abo banyeshuli kugira ngo iki cyemezo kitazagira uwo kibangamira.

Kaminuza y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimurira i Huye abanyeshuli bayo 3500 bigaga mu ishami ryigisha ubucuruzi n'ubukungu bitarenze ukwezi kwa 9 uyu mwaka w'amasomo wa 2018/2019. Ni icyemezo kitakiriwe neza n'abanyeshuli cyane cyane abiga biyishyurira. 

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza, Dr. Charles Muligande, avuga ko iki ari icyemezo cyafashwe kigamije gushyigikira iterambere ry'umujyi wa Huye ufatwa nk'imwe mu mijyi 6 yunganira Kigali. Gusa, yemera ko hari abo bishobora kugiraho ingaruka ariko nkeya agereranyije n'akamaro karimo. Ati "muri porogaramu zishobora kuba zasigaye hano z'ikigoroba ku bafite amashami yimukiye i Huye ariko hari abiga nimugoroba abo bashobora gusaba bakimurirwa kwiga ikigoroba ariko abo bishobora kubangamira ni abafite amashami yabo yose yimukiyeyo. Ariko icyo navuga ni uko umuntu aretse kugira icyo avugurura mu buzima ngo ni uko hari ikibazo bishobora gutera nta vugurura na rimwe rishobora kubaho cyangwa nta mpinduka zabaho kuko nta mpinduka n’imwe ishobora kubaho ntacyo ibangamira, iyo umuntu akoze impinduka aba yizeye gusa ko umusaruro uzava mu mpinduka uzaruta cyane ibizaba byahungabanye. Ubwo abo banyeshuli tuzicarana nabo tuganire turebe icyo umuntu yabafasha."

Abarimu bo bavuga ko nta kibazo bafite cyo kwimukana n’aba banyeshuli bitewe nuko i Huye hari ibikoresho n'inyubako zihagije bagereranyije n’aho bakoreraga.

Abanyeshuli 3500 bagiye kwimurirwa i Huye bazatuma umubare w'abanyeshuli biga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ugera ku basaga ibihumbi 9.

Uretse abiga iby’ubukungu n’ubucuruzi, I Huye hazimurirwa n’abigaga itangazamakuru. 



N Philos

Iki cyemezo ni inyamibwa, uku ni ukureba kure gukomeye kuko Umujyi wa Huye, Kaminuza nibwo bukungu bwa mbere ufite. Mbese wari wibereye mu Bitaro! Oct 14, 2018


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama