AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abapolisi 140 berekeje mu gihugu cya Haiti mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye

Yanditswe Aug, 24 2017 14:43 PM | 6,063 Views



Itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda 140 barimo 20 b'igitsina gore bagize icyiciro cya 8 (FPU VIII) berekeje mu gihugu cya Haiti mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye. Aba bapolisi bahagurutse i Kigali kuri uyu wa gatatu nimugoroba. 

Ni ku nshuro ya munani  itsinda ry'abapolisi  bo mu mutwe wa FPU ryoherejwe muri iki gihugu,  bakazaba bagize umutwe wa RWAFPU-VIII uyobowe na ACP Yahya Kamunuga.

Iri tsinda  ryasezeweho ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali n'umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n'abakozi, DIGP  Juvenal Marizamunda, wabifurije kuzagira akazi keza no kuzahesha ishema igihugu cyabo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Theos Badege yavuze ko aba bapolisi 140  bafite mu nshingano zabo gufasha mu bijyanye no kubungabunga umutekano  w'abakozi n'ibikoresho by'umuryango w'Abibumbye, kubungabunga umutekano w'abaturage ndetse  n'ibikorwaremezo.

Iri tsinda ry'abapolisi b'u Rwanda rigiye muri iki gihugu risangayo abandi bapolisi 9  b'u Rwanda (IPOs) bakora akazi kajyanye no guhugura ndetse no kongerera ubumenyi abapolisi ba Haiti.

Rizamarayo igihe cy'umwaka umwe, aho rigiye gusimbura irindi rigizwe n'abapolisi 160 biteganyijwe ko rizagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu, ryo ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

Aba bapolisi bagiye muri Haiti, batumye umubare w'abapolisi b'abanyarwanda bagiye mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu bagera ku 1120 guhera mu mwaka w'2010.

Police y'u Rwanda kandi irimo kwitegura kohereza abandi bapolisi muri Sudan y'epfo mu kwezi gutaha.

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya 3 ku isi mu kugira abapolisi benshi mu butumwa bw'amahoro. Rukurikira Senegal na Bangladesh. Gusa ni urwa 2 mu kugira abagore benshi muri ubu butumwa bw'amahoro, ariko ngo rushobora kuzaza ku mwanya wa mbere kuko mu minsi ya vuba ruzohereza umutwe wa police ugizwe n'ab'igitsina gore gusa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama