Yanditswe Nov, 30 2017 22:07 PM | 3,891 Views
Bamwe mu batanga serivisi zishyurwa bavuga ko bakunze guhura n'ikibazo cy'uko uwahawe serivisi atishyuye kandi badashobora no kugaruza icyo bamugurishije. Bambwe muri bo bavuga ko basanga nta kundi byagenda, mu gihe abandi bavuga ko uwo muntu yahabwa igihano kimufasha kwisubiraho ndetse kikanabera abandi urugero.
Hagabimana Cyprien yagize icyo atangaza ku bantu bambura kandi bahawe serivise, yagize ati, "Uramwihorera akagenda, kuko ibyo aba yariye ntiwabimukuramo, nta n'ikindi wakora. Ntiwanavuga ngo bajye kumufunga kuko nta nyungu irimo. Ahubwo ni ugushaka ababishinzwe bakamutegeka icyo agomba gukora kigasimbura ibyo yariye."
Umwe mu bamotari muri Kigali we avuga ko umuntu nkuwo yashyikirizwa inzego z'umutekano, ati "Nk'uwo muntu hari abashinzwe umutekano urabahamagara ukababwira ikibazo ugize, bakamusigarana, bakamubaza impamvu atishyura. Yahanwa kuko ntabwo aba yanyishyuye kandi mba namutwaye, nakoresheje essence."
Mu mushinga w'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano
muri rusange urimo gusuzumwa na komisiyo ya politiki, uburinganire
n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu y'umutwe
w'abadepite, harimo ingingo iteganya uburyo bwo guhana umuntu wese, uzi neza ko
adahobora kwishyura, ariko akaka ikintu
icyo aricyo cyose gikoreshwa ntikibe cyongeye gukoreshwa.
Iyi ngingo iteganya ko uwo muntu abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi cumi n’itanu (15) ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kiri hagati y'iminsi 15 na 30, cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.
Iyi ngingo ivuga ko uwakoze icyo cyaha akurikiranwa gusa iyo uwahemukiwe areze. Iyo kandi uregwa yishyuye, cyangwa uwahemukiwe aretse ikirego bihagarika urubanza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru