Yanditswe Apr, 10 2017 15:51 PM | 2,191 Views
Bamwe mu barokokeye jenoside mu Bisesero mu karere ka
Karongi, baravuga ko kuza kw'ingabo z'u Bufaransa muri ako gace byatumye
umubare w'abahiciwe wiyongera kuko babasabye kuva aho bari bihishe bizezwa
ubufasha bikarangira nta bwo babonye.
Ntaganira Jean Damascene warokokeye jenoside mu Bisesero avuga ko amashyamba n'imisozi biranga aka gace byari byabafashije kwihisha, nyuma yo gufata umwanzuro wo kwirwanaho ngo barebe ko iminsi yakwicuma.
Muzehe Ntaganira kimwe na Mukuru we Gakoko Aron bemeza ko kuva kera Abasesero bagiye bafatanya kurwanya ibitero byabagabwagaho, bakambura interahamwe imbunda zari zifite, ari nayo mpamvu interahamwe zakomeje kubatinya maze zitabaza abo mu yandi makomini atari Gishyita na Gisovu ubusanzwe aka gace ka Bisesero kakoragaho.
Nyuma ariko ingabo z'abafaransa zaje mu cyitwaga Zone Turquoise na zo zatumye abanyabisesero bari bihishe baza ahagaragara bizezwa ubufasha ariko ntibabubona.
Umuyobozi w'akarere ka Karongi Ndayisaba Francois ashimangira ko umugambi w'abafaransa bitari ugufasha abarokotse kuko n'abo bajyanye bakomeje kubagirira nabi.
Abarokokeye mu Bisesero bavuga ko aka gace ari ko kari gasigayemo Abatutsi bari barahahungiye baturutse mu bice bitandukanye aho barenga ibihumbi 50 bahaguye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru