AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abasenateri bagiranye ibiganiro n’abanyamakuru ku mahame yo mu ngingo ya 10

Yanditswe May, 29 2017 17:02 PM | 2,444 Views



Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n'imiyoborere myiza muri sena, bagiranye ibiganiro n'abanyamakuru hamwe n'abayobozi b'ibitangazamakuru n'inzego zinyuranye zibahagarariye. Ni ibiganiro ku mahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y'itegeko nshinga. Aba basenateri bavuga ko abanyarwanda bose bakwiriye kumenya aya mahame kuko ari yo yubakiweho imiyoborere y'u Rwanda.

Gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurandura burundu ivangura iryo ariryo ryose no gushyira imbere ubumwe bw'abanyarwanda, gusaranganya ubutegetsi no gushaka umuti w'ibibazo binyuze mu biganiro ni amwe mu mahame remezo 6 ateganywa n'ingingo ya 10 y'itegeko nshinga. Ni yo abakora mu itangazamakuru n'abasenateri bagize komisiyo ya politike n'imiyoborere myiza bunguranyeho ibitekerezo kuri uyu wa mbere. 


Senateri Tito Rutaremara, umwe mu bagize komisiyo ya politiki n'imiyoborere myiza, yasobanuye ko buri hame rifite intego ryashyiriweho:« Harimo abiri areba twebwe u Rwanda n'ingorane twagize, hakabamo andi abiri avura izo ngorane. Noneho hakaba andi abiri yubaka igihugu, ndetse usanga n'ahandi ku isi yose bagiye bafite. Rimwe muri ayo ngayo akaba ari ryo u Rwanda rwiyemeje cyane cyane kubakiraho imiyoborere. »

Nk'uko byasobanuwe na perezida wa komisiyo ya politiki n'imiyoborere, senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene, ngo mu bigarino bamaze iminsi bagirana n'ibyiciro binyuranye by'abanyarwanda, basanze n'ubwo ayo mahame yubahirizwa, ataramenyekana neza, mu gihe bifuza ko yaba umuco.

Abayobozi b'ibitangazamakuru n'abanyamakuru bijeje abasenateri ubufatanye mu kumenyekanisha aya mahame remezo, banagaragaza ko kuyamenya na bo bibafasha gusohoza neza inshingano zabo.

Ingingo ya 84 y'itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ni yo iha sena inshingano yihariye yo kugenzura iyubahirizwa ry'ayo mahame remezo, akaba ari imirongo migari imiyoborere y'igihugu yubakiyeho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura