AGEZWEHO

  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...
  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...

Abashakashatsi ku rukingo rwa Virus itera SIDA bemeza ko ruzaboneka

Yanditswe Sep, 20 2017 17:01 PM | 5,001 Views



Abakora ubushakashatsi ku rukingo rwa Virus itera SIDA baravuga ko bafite icyizere ko ruzagera aho rukaboneka nubwo inzira ikiri ndende. Hagati aho ariko abaturage bavuga ko ruramutse rubonetse hari benshi rwaramira.

 Aba bashakashatsi baturuka mu bihugu bitandukanye bibumbiye mu muryango mpuzamahanga ushinzwe gushaka urukingo rwa virus itera Sida (The International AIDS Vaccine Inititative, IAVI), bari mu nama y'iminsi 3 i Kigali.

Bavuga ko Virus itera SIDA ikiri ikibazo gihangayikishije isi, by' umwihariko umugabane wa Afurika ufite 2/3 bya miyoni zisaga 36 z'abayanduye ku isi.

Docteur Etienne Karita umwe mu banyarwanda bakora ubu bushakashatsi avuga ko hari icyizere ko buzagera ku kintu gifatika.

« Ubushakashatsi buracyafite inzira ndende ariko dufite icyizere cy’uko amaherezo urukingo tuzarubona kubera ko Virus itera SIDA tumaze kuyimenya neza uko ihagaze, uko yandura uko yihinduranya igeze mu mubiri w'umuntu, ahantu ifite intege nkeya niho turi kwifashisha mu kuyirwanya dushaka urukingo. tumaze kurangiza ubushakashatsi bugera kuri 5, turi mu bwa 6 n’ubwa 7, iyo turebye ibigaragara mu bantu bari muri ubwo bushakashatsi tugapima amaraso yabo, dusanga umubiri wabo ushobora gukora abasirikare, muri labo bigaragara ko bafite ububasha bwo gukumira ubwandu bwa Virus itera SIDA. »Etienne Karite/Umuyobozi wa Projet San Francisco

Ku ruhande rw' abaturage bavuga ko urukingo rwa Virus itera SIDA rubonetse rwazafasha abantu kugira ubuzima bwiza no guteza imbere igihugu cyabo.

-  Ndahimana Nehemaya/ Umuturage Kigali :

« Umutungo dufite kdi duhaye agaciro kurusha ibindi byose ni abaturage b' u Rwanda, byafasha igihugu ko abantu bahari barimo abadogiteri, abahinzi, aborozi, abaturage muri rusange batakwicwa na Virus itera SIDA. Babaho neza bafite ubuzima bwiza, bakumva ko bagomba gukora bagatera imbere batavuze ngo ejo nzapfa. »

-  Uwayisenga Francine/ Umuturage Kigali :

« Urukingo rurinda SIDA ruramutse rubonetse, rwadufasha mpereye ku bana mfite, byafasha kuko mba numva biteye ubwoba kdi mfite impungenge ko bakwandura indwara zirimo VIH binyuze mu mibonano mpuzabitsina, umuntu akaba yabashukisha ikintu akayibanduza. Urukingo ruhari bagira ubuzima bwiza kdi bakagirira n'igihugu akamaro. »

Minisitiri w'ubuzima Docteur Diane Gashumba, wasuye aba bashakashatsi yavuze ko ubufatanye bumaze imyaka isaga 10 abantu bagerageza kuvumbura urukingo rwa Virus itera SIDA, nibutanga umusaruro buzafasha abantu kuba mu isi nziza izira iki cyorezo.

Abanyarwanda bagera kuri 200 bari mu bakorerwaho igerageza ry'uru rukingo, mu gihe Abanya-Afurika y'epfo baburimo bagera ku bihumbi 5.

Abashakashatsi bavuga ko imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA ituma abayanduye bagera kuri miliyoni 18 bakomeza kubaho.

Gusa ngo buri mwaka habaho ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA  bugera kuri miliyoni 2. Bakemeza ko urukingo ari rwo rwaba umuti urambye wo guhashya icyorezo cya SIDA.

Kuva Virus itera SIDA yakwaduka abagera kuri miliyoni 70  barayanduye naho abagera kuri miliyoni 35 bahitanywe nayo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi