Yanditswe May, 22 2017 16:26 PM | 3,141 Views
Abashinjacyaha
36 baturutse mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania bagiye kumara iminsi itanu mu
Rwanda bahugurwa ku byaha mpuzamahanga cyane cyane ihohoterwa rishingiye ku
gitsina.
Bazahugurwa uburyo iki cyaha kiburanishwa mu nkiko n'ibimenyetso bikwiye gushingirwaho cyane ko ngo ari icyaha gikomeje kwiyongera. Aya mahugurwa mpuzamahanga ngo azafasha abashinjacyaha kwiyungura ubumenyi ku byaha mpuzamahanga 'international crimes'.
Ubusuwisi buri mu bateye inkunga iki gikorwa, Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Dr. Ralf Heckner yavuze ko gutera inkunga aya mahugurwa agenewe abashinjacyaha ari ingirakamaro kuko ngo bifasha akarere muri rusange kugira abashinjacyaha bakora kinyamwuga.
Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda, Jean Bosco Mutangana ayatangiza ku mugaragaro, yavuze ko abayitabiriye bazungukiramo ubumenyi mu mategeko ahana ibyaha mpuzamahanga cyane cyane hakazibandwa ku cyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru