AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abashoramari bo mu Rwanda bahuye n'abo muri Zimbabwe kureba aho bashora imali

Yanditswe Jan, 24 2018 23:02 PM | 4,387 Views



Abashoramari barenga 40 bo muri Zimbabwe bari mu Rwanda aho barimo kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda ku mahirwe y'ishoramari ari hagati y'ibihugu byombi. Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubuhinzi ni bimwe mu bigiye gushorwamo imari n'aba bashoramari.

Abashoramari bo mu Rwanda bagaragarije bagenzi babo bo muri Zimbabwe ko hari amahirwe y'ishoramari mu buhinzi, ubukerarugendo, no kubaka inganda zikora imiti y'ibintu bitandukanye.

Guhura kw'abashoramari b'u Rwanda na Zimbabwe ngo ni amahirwe kuri bo kuko bituma bagura imikorere yabo.

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera Benjamin Gasamagera aravuga ku mahirwe agendanye no gushora imari mu nganda mu Rwanda. Yagize ati, "Nko mu nganda ubu turi muri gahunda ya made in Rwanda, ni ibintu biziye igihe kuko na Zimbabwe isanzwe ifite inganda kuva cyera kuko bafite inganda zimaze imyaka 100 n'imisago, bafite ubunararibonye ntabwo ari ibintu ujya kubaka ushakisha, twebwe dufite isoko dufite n'ubushake twagize mu gihugu no mu buhinzi n'ubworozi."

Urugaga rw'abikorera (PSF) rwagaragaje kandi ko isoko ry'ibikorerwa mu Rwanda rihari kuko hari miriyoni 120 z'abaturage bari mu mu bihugu by'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bagezwaho ibicuruzwa bitandukanye bikorewe mu Rwanda.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura