Yanditswe Oct, 31 2016 17:52 PM | 2,461 Views
Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016
yashyize ahagaragara inyandiko ikubiyemo urutonde rw'abasirikare b'Ubufaransa
bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu nyandiko y'amapage 12, Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside igaragaza urutonde rw'abasirikare 22 b'u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti, igihe n'ahantu ibyo bakekwaho byabereye.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'iyo Komisiyo Dr.Jean Damascene BIZIMANA avuga ko ibi biri mu nshingano z'iyi Komisiyo zo kurwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugaragaza ukuri ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Nkuko bikubiye mu mutwe wayo, inyandiko ya CNLG ishinja Ubufaransa kwinangira no gutinza isozwa rya Raporo ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Habyalimana mu gihe Nyamara abacamanza babiri b'iki gihugu bari bagaragaje ibinyuranye n'ibyari byatangajwe na Jean Louis Bruguire basimbuye ahubwo bagahuza na Raporo yitiriwe Mutsinzi yo yanzuye ko abahanuye iriya ndege bari mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyangwa hafi y'aha hantu hari hacunzwe n'ingabo zatsinzwe.
CNLG yagaragaje uruhare rw'abari abambasaderi b'u Bufaransa mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikavuga ko mu bihe bitandukanye izagenda igaragaza n'ibindi byiciro by'abantu cyangwa ibihugu bikekwaho kugira uruhare muri Jenoside yambuye ubuzima abasaga miliyoni.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru