Yanditswe Nov, 29 2016 11:59 AM | 2,154 Views
Ikigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) harabera amahugurwa y’ibyumweru bibiri yagenewe abasirikare b’aba-officiers ku bijyanye n’imicungire y’ibikoresho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Ni amahugurwa mpuzamahanga yitabiriwe n’abasirikare 24 bavuye muri Uganda, Kenya n’u Rwanda.
Barahabwa ubumenyi ku buryo aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro baba bafite n’inshingano zikomeye zo kwita ku bo bari kumwe banabungabunga ikitwa igikoresho cyose bifashisha kugira ngo bugende neza. Ayafungura ku mugaragaro Brig. General Dr Rudakubana Charles yagaragaje ko ari amahugurwa akubiyemo ubumenyi bwose aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro baba bakeneye.
Ayo mahugurwa yatewe inkunga na Leta y’u Bwongereza binyuze mu ishami ritera inkunga ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Africa y’iburasirazuba. Ambasadeur w‘icyo gihugu mu Rwanda William Gelling yemeje ko ibi bihugu uko ari 3 bifite ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’imicungire myiza y’ibikenerwa n’ababwoherezwamo ari nayo mpamvu bateye inkunga ayo mahugurwa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru