AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abasirikare b'inzobere mu buvuzi mu bihugu bya EAC mu nama yo kuzamura uru rwego

Yanditswe Feb, 19 2018 15:13 PM | 5,983 Views



Abasirikare b'inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba biyemeje ko bagiye guhuza imikorere mu kunoza ireme ry'ubuvuzi muri aka karere.

Itsinda ry'aba basirikare baturutse muri Uganda, Tanzania, u Burundi, Sudani y'Epfo, Kenya n'u Rwanda basuye ibice bitandukanye bigize ibitaro bya gisirikare by’I Kanombe, berekwa laboratoire, ibyumba byakirirwamo abarwayi ndetse banasobanurirwa uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu kuvura n'abaturage.

Brig Gen. Kasigazi Tumusime waje uturutse mu ngabo za Uganda yavuze ko banejejwe naho u Rwanda rugeze mu rwego rw'ubuzima ndetse ko bitanga icyizere mu guhangana n'ibibazo biri mu buvuzi. Ati, ''Ibyo twabonye mu Rwanda ni intambwe ishimishije yatewe n'igisirikare cy'u Rwanda...batweretse byinshi birimo ikigo gitanga amahugurwa y'ubuvuzi ku buryo bwo kwita ku ndembe...birashoboka ko twishyize hamwe nka EAC ibibazo bigaragara mu buvuzi twabicyemura...ndetse u Rwanda rwatweretse urugero rw'ibishoboka...twishimiye abanyarwanda n'ingabo z'u Rwanda zabashije kugerageza.''

Mu gihe cy’iminsi 5 bagiye kumara mu Rwanda, iri tsinda ry’abasirikare bakuru b’inzobere mu buvuzi, bazasangira ubunararibonye.

Umuyobozi w'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, Col Jean Paul Bitega avuga ko baganira ku ngingo zirimo no guhuza imikorere muri uru rwego rw'ubuvuzi. Yagize ati, ''Ikigamijwe rero ni ukugirango dushyire hamwe ubuvuzi bwacu noneho tujye dukora ibintu bisa kugirango umuntu umwe niba arwariye hano cyangwa Uganda uburyo bwo kumuvura buba bumwe. ubu rero iri tsinda nubwo ari ari iry'ubuvuzi ishamikiye kuri EAC rero ku murongo w'ibyigwa harimo kureba uburyo izo ndwara tuzicoca hanyuma dufate imyanzuro imwe yaba uburyo bwo kuzishakisha n'uburyo bwo kuzivura.''

Ikigo gitangirwamo amahugurwa ajyanye n'ubuvuzi kiri mu bitaro bya gisirikare by’I Kanombe, biteganyijwe ko aricyo cyajya kifashishwa mu gutanga amahugurwa ku baturuka mu bihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y'iburasirazuba

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byakira nibura abarwayi bari hagati ya 200 na 300 ku munsi mu bo byakira 90% ni abaturage basanzwe mu gihe 10% ari abasirikare.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura