AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasora bakanguriwe kwibwiriza gusora ku munsi w'abasoreshwa mu Rwanda

Yanditswe Aug, 22 2016 12:08 PM | 2,178 Views



Kuri uyu wa mbere mu Rwanda hizihijwe umunsi w'abasora ufite insanganyamatsiko igira iti kwibwiriza gusora ni inkingi yo kwigira.

Komiseri mukuru wa RRA avuga ko mu mwaka ushize w'imari icyo kigo cyakiriye imisoro irenga miliyali 1001, hakaba hariyongereyeho 14% ugereranije n'intego bari bihaye. Miliyari 40.4 z'imisoro yuturere ni yo iki kigo cyakusanyije, akaba yari avuye kuri miliyali 40.1 mu mwaka wabanjirije ushize.

Intego RRA ifite ni ukwinjiza miliyali 1,084.4, uturere tuzakusanyirizwa miliyali 49.2.

Gasamagera Benjamin ukuriye urugaga rw'abikorera avuga ko kuba 70% by'imisoro ikusanywa na RRA itangwa n'abibwirije ari intambwe yo kwishimira. 

Yongeraho ko abikorera bazakomeza kwagura urwego rw'inganda no kongera umusaruro woherezwa hanze ari nako haboneka imyanya myinshi y'akazi nk'uko leta ibyifuza muri EDPRS II.

Minister w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko mu gihe cya vuba igihugu kizava mu kwiringira amafaranga ava hanze yunganira ingengo y'imari kuri ubu angana na 18,3% by'ingengo y'imari, andi akaba ari inguzanyo n'ava imbere mu gihugu u Rwanda ruba rwigengaho.

Ministre w'intebe Anastase Murekezi wahagarariye perezida wa Repubulika nk'umushyitsi mukuru muri ibi birori byo gushimira abasora, yasabye buri wese guhagurukira kurwanya inyerezwa ry'imisoro, abatayitanga bagasobanurirwa ibyiza n'ishema byo kubikora, abazinangira bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

Yanasabye ko abakoresha nabi EBM bahindura imyumvire kdi byihuse, naho RRA ikazazitanga ku basora bakoroherezwa kuzishyura.

Ni ku ncuro ya 14 iki gikorwa giteguwe aho RRA inahemba abasora babikora neza n'abafatanyabikorwa bayo, ndetse kuri uyu munsi hanahembwe abahize abandi mu gukoresha imashini zitanga fagitire, EBM.

RRA itangaza ko kuri ubu mu Rwanda hari abasora bakabakaba ibihumbi 153, mu gihe abishyuye imisoro n'amahoro y'uturere ari ibihumbi 238,310.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama