Yanditswe Jan, 02 2017 15:12 PM | 1,230 Views
Abaturage cyane abiganjemo urubyiruko baravuga ko ibiciro bya internet biri hejuru n'ibihari ngo ntabwo bayikoresha ibyo baba bifuza. Ibi barabivuga mu gihe abakora ingendo mu mujyi wa Kigali nabo bavuga internet yari yashyizwe mu mamodoka itagikora, ibintu bavuga ko bikwiye kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2017.
Kugeza ubu Murandasi cyangwa internet usanga abantu bayifata nk'ikintu gikomeye mu buzima bwabo, kuko ibafasha kumenya ibibera hirya no hino ku isi, gukora ubushakashatsi, gukurikirana ibibera ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi. Ibi bigatuma abakoresha internet isi ibabera nk'umudugudu kuko baba bashoboye gusabana n'abari ikantarange.
Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga rya Internet. Ibi biterwa nuko hari imiyoboro ya 'Fibre Optique' iri hafi mu gihugu hose yifashishwa mu gukwirakwiza murandasi.
Ni muri urwo rwego hagiye habaho n'ingamba zigamije kwegereza abaturage service za internet aho kandi hashize igihe kitari gito hashizwe internet no mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali kugirango bajye bakomeza ibibera ku isi umunota ku munota. Gusa bamwe mu bakoresha isi modoka rusange muri kigali bavuga ko internet bavuga ko bagerageza kuyikoresha ntibikunde.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru