AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abaturage barasabwa kwandikisha abana mbere y'isozwa ry'ukwezi kw'irangamimerere

Yanditswe Dec, 20 2016 18:03 PM | 2,561 Views



Tariki ya 23 ukuboza nibwo biteganyijwe ko ukwezi kw'irangamimerere gusozwa. Ni ukwezi kwashyizweho kugira ngo abaturage bacikanywe na service zijyanye no kwandika abana bavutse cyangwa kwandukuza abitabye imana bazibone kandi ku buntu.

Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu irongera gukangurira abaturage kwitabira service z'irangamirere kugira ngo bandikishe abana bavutse no kwandukuza abitabye imana muri iyi minsi mike isigaye ngo ukwezi kwahariwe irangamirere gusozwe. Ni mu gihe bamwe mu baturage bishimiye uku kwezi kwashyizweho ariko hakagaragazwa ko iminsi 30 kwahawe idahagije.

Mu murenge wa Gisozi, ku kagali ka Busezerano, abaturage baracyaza ari benshi kwitabira izo service, kuri bo ngo kwandikisha abana ni ingenzi kuko ari ukubasubiza uburengenzira bwabo.

Abaturage bamwe baravuga ko iminsi 30 yahariwe uku kwezi ari mike, ugereranyije n'ubwinshi bw'abifuza service zijyanye n'irangamimerere, ibi bigashimangirwa n'ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Gisozi

Kuri izi mpugenge ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu irashishikariza abaturage kubyaza umusaruro iminsi isigaye, kuko igikorwa cyatangije kiba kigomba kugira n'iherezo.

Biteganyijwe ko ukwezi kwahariwe irangamimerere gusozwa kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23, ariko ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ikibutsa ko service z'irangamimerere zizakomezwa gutangwa nkuko biteganywa n'itegeko rigenga abantu n'umuryango. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage