Yanditswe Oct, 02 2017 22:10 PM | 8,223 Views
Abaturage
bo mu turere twa Karongi na Rutsiro barishimira umuhanda wa Kaburimbo Kivu Belt
bahawe na perezida wa Repubulika, bakaba bemeza ko woroheje ubuhahirane hagati
ya bo n'ibindi bice by'igihugu.
Uyu Muhanda wa Kivu Belt uva mu turere tw'amajyepfo
y'iburengerazuba ukagera mu two mu majyaruguru y'iburengerazuba. Abaturage
b'uturere twa Karongi na Rutsiro bavuga ko batangiye kubona akamaro kawo kuko woroheje
ubuhahirane
Abayobozi b'uturere twa Rutsiro na Karongi bashinzwe imibereho myiza y'abaturage bavuga ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda birimo kugana ku musozo. Uyu muhanda wa Kivu belt, unagera mu karere ka Nyamasheke perezida wa Repubulika Paul Kagame yawemereye abaturage mu rwego rwo kuborohereza mu ngendo no mu buhahirane.
Utarakorwa, abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bajyaga majyaruguru y'iyi ntara y'iburengerazuba bagombye kunyura muri Parike ya Nyungwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru