AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abaturage bavuga ko umuhanda Kivu Belt uzongera ubuhahirane

Yanditswe Oct, 08 2016 23:18 PM | 2,872 Views



Bamwe mu batuye mu ntara y'iburengerazuba baravuga ko umuhanda wubakwa muri aka gace uzwi nka KivuBelt aho wamaze kuzura, imigenderanire yatangiye guhinduka ku buryo bugaragara.

Ubuyobozi bw'akarere ka Karongi kanyurwamo uyu muhanda bwemeza ko unakomeye ku buryo bizeyeko uzamara igihe kinini harimo no kwagura ubukerarugendo n'abandi.

Iki gice cyo kuva Rusizi ugana Karongi cyatangiye kunyurwamo n'imodoka zitwara abagenzi kimwe n'amakamyo yakundaga kunyura muri pariki ya Nyungwe kuko ari hafi ujya i Kigali. Umuyobozi w'akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko inyungu nyinshi zihari bitewe n'ikorwa ry'uyu muhanda zirimo izo kwagura ubuhahirane no kuzamura ubukerarugendo ariko kuri we ngo uyu muhanda urakomeye.

Umuhanda uzahuza uturere twa Karongi Nyamasheke, Rusizi, Rutsiro na Rubavu mu ntara y'iburengerazuba uzwi ku izina ry'umukandara w'ikiyaga cya Kivu/Kivu belt, biteganyijwe uzuzura mu mwaka utaha ukazafasha cyane mu bukerarugendo mu turere tugize intara y'iburengerazuba.

Inkuru mu mashusho: 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira