Yanditswe Mar, 31 2017 15:53 PM | 2,792 Views
Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu n'imibereho myiza y'abaturage Dr Mukabaramba Alvera aravuga ko ubwitabire mu gutanga mutuelle bugeze ku ijanisha rya 84%.
Impamvu ituma ubwitabire mu gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) butagerwaho ku gipimo gishimishije ngo biterwa n'uko bamwe mu baturage badaha mutuelle umwanya wa mbere mu bikenewe mu muryango n'ubwo ku rundi ruhande hari abayobozi badakora ubukangurambaga uko bikwiye.
Mu kiganiro umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu yagiranye n'abanyamakuru, yababwiyeko uyu mwaka w'ingengo y'imari akarere ka Kicukiro kari imbere mu kugira umubare munini w'baturage batanze umusanzu wa mituweli kuko bari ku gipimo cya 99.6% mu gihe aka Nyaruguru kaza ku mwanya wa nyuma n'ijanisha rya 74.6%.
Hakiba Solange umuyobozi wungirije w'ikigo cy'ubwiteganyirize (RSSB)cyahawe inshingano zo gucunga service za mutuelle de sante asaba abaturage bagifite ibibazo muri mutuwelle kwegera inzego z'ibanze kugirango bikemurwe bityo umwaka utaha bazivuze bitabagoye.
Umwaka ushize w'ingengo y'imari wasize mutuweli ikusanyije miliyari 27 z'amafranga y'u Rwanda harimo miliyari 3 zishyurirwa abari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru