AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abayobozi bazitabira kurahira kwa Perezida Kagame batangiye kugera I Kigali

Yanditswe Aug, 17 2017 16:34 PM | 11,871 Views



Perezida Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centre Africa niwe wabimburiye abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uteganyijwe kuri uyu wa gatanu.

President Touadéra akaba yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali mu ndege ya Karinou airlines ku isaha ya saa mu nani na mirongo itanu ahabwa ikaze n'umujyanama mu biro by'umukuru w'igihugu Dr. Alfred Ndahiro wari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego za gisivili n'iz'umutekano.

Nyakubahwa Brahim Ghali Perezida wa Sahrawi yabaye umukuru w'igihugu wa kabiri ugeze i Kigali mu baje kwitabira ibirori byo kurahira kwa Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame.  Ku kibuga mpuzamahanga cy'indege i Kigali Perezida Ghali akaba yakiriwe n'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Isaac Munyakazi. Ahagana ku isaha ya saa cyenda na 25 ni bwo indege yamuzanye yari igeze i Kigali.

Nyakubahwa Ismael Omar Guelleh, Perezida wa Djibouti niwe mukuru w'igihugu wa gatatu wageze i Kigali, yakiriwe na ministiri w'ubucuruzi, inganda n'ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba Francois Kanimba. 

Nyakubahwa Mahamadou Issoufou, Perezida wa Niger yahise akurikira ku kibuga cy'indege aho yakiriwe na ministiri w'umutungo kamere Dr. Vincent Biruta. Perezida wa Niger yabaye umukuru w'igihugu wa kane kugera mu Rwanda. 

Benjamin Mkapa wigeze kuba Perezida wa Tanzania nawe yageze ku kibuga cy'indege i Kigali, ahabwa ikaze na Hon. Zeno Mutimura, umudepite mu nteko ishinga amategeko. 

Edgar Lungu Perezida wa Zambia abaye umukuru w'igihugu wa 5 ugeze i Kigali. Yakiriwe kandi anahabwa ikaze na Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri Mme Stella Ford Mugabo.        

Nyakubahwa Macky Sall, Perezida wa Senegal yakiriwe n'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndangijimana..

Inkuru irambuye irabagezwaho nyuma....





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura