Yanditswe Mar, 29 2017 11:51 AM | 2,307 Views
Abakozi banyuranye bo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Gasabo, Nyarugenge and Kicukiro barimo kugezwaho politiki y'iterambere ry'Imijyi. Iyi politike iragaragaza ibibazo bigaragara mu mijyi y'u Rwanda birimo ibikorwa remezo nk'imihanda, amazi, ikibazo cy'ubushomeri n'ibindi.
Gusa ngo u Rwanda ruri ku isonga ku isi mu bihugu bifite abaturage bitabira gutura mu mijyi bavuye mu byaro kuko u Rwanda ruri kuri 4.5%.
Muri Africa ubwo bwitabire buri kuri 3.2% mu gihe ku rwego rw'isi ubwitabire bw'abaturage bava mu byaro bajya mu mijyi ari 1.8%. Mu cyerekezo cya 2020, u Rwanda rurifuza ko abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi mu gihe ubu 17.3% ari bo bayituyemo. Intego y'iyi politike y'imiturire ni ugutura neza kandi abatuye mu mijyi bakagira ibikorwa remezo bibafasha kuyibamo neza.
Umujyi wa Kigali uravuga ko ufite ikibazo gikomeye cy'imiturire yo mu kajagari ndetse n'iyangizwa ry'ibidukikije ku buryo birimo guhenda umujyi wa Kigali. Baragira inama utundi turere kwirinda aya makosa kugirango naho hatazabaho guhendwa no kuyakosora.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru