Yanditswe Feb, 25 2018 22:01 PM | 7,589 Views
Abayobozi mu nzego
zitandukanye z'igihugu baratangaza ko kujya mu mwiherero ari umwanya ukwiye wo
kunononsoreramo gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry'igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel
Ndagijimana, atangaza ko hari intambwe ishimishije igenda iterwa mu ishyirwa mu
bikorwa ry'imyanzuro ifatirwa mu mwiherero.
Abayobozi basaga 300
bahagarariye inzego zitandukanye za leta, ibigo biyishamikiyeho, iby'igenga n'iby'ubucuruzi
ni bo berekeje i Gabiro ahatangira umwiherero wa 15 w'abayobozi.
Ku cyicaro cya servisi za Ministre w'intebe ku Kimihurura, ni ho bahuriye babanza kuzuza ibisabwa mbere yo kurira imodoka zagombaga kubatwara.
Abagiye muri uyu mwiherero bawufata nk'umwanya wo gusesenguriramo ibibazo by'igihugu no kubishakira ibisubizo hagamijwe kwihutisha iterambere.
Inkuru mu mashusho:
Muri uyu mwiherero
uzamara iminsi 4 ni bwo hazatangazwa uko imyanzuro yafashwe mu wawubanjirije
yashyizwe mu bikorwa hanasuzumwe izindi ngingo zizihutisha iterambere
ry'igihugu.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru