AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abikorera bo mu Rwanda nibo nkingi y’urwego rw’ubukungu-PM Murekezi

Yanditswe May, 23 2017 15:38 PM | 2,058 Views



Minisitiri w’intebe Murekezi asanga ubufatanye hagati ya za leta n'abikorera ariwo musingi washingirwaho hubakwa urwego rw'imari rutanga uruhare rufatika mu izamuka ry'umusaruro mbumbe w'ibihugu byo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba. Atangiza inama yiga ku iterambere ry’inganda mu karere yatangiye uyu munsi, Minisitiri Murekezi yagaragaje ko ishoramari rifatika mu rwego rw'inganda ritakorwa gusa na za leta bityo abikorera bakwiye kumenya ko aribo nkingi na moteri y'uru rwego rw'ubukungu.


Iyi nama iri kubera mu Rwanda irahuza abantu baturuka impande zitandukanye mu karere n'abaturuka ahandimuri Afrika no hanze yayo muri rusange. Ministre w'intebe Anastase Murekezi wayifunguye ku mugaragaro ahagarariye perezida wa repubulika yavuze ko u Rwanda n'ibindi bihugu byo mu karere byafashe umwanzuro ko hagomba guhuzwa imbaraga ku rwego rw'akarere korohereza ishoramari riteza imbere inganda. Yavuze ko za leta zishyiraho politike n'ibikorwaremezo binogeye ariko abikorera ngo bagomba kumenya ko bagomba kuyobora uru ruganda.


Mu bibazo urwego rw'inganda mu karere rufite ni uguhenda kw'ibishorwa mu nganda by'ibanze ndetse no kuba bitaboneka ku buryo buhagije. Ibi ngo bituma umusaruro uba muke kuko imibare ubwayo yerekana ko inganda zo mu karere zikorera ku gipimo cya 40% gusa ugereranije n'ubushobozi zifite.

Umunyamabanga w'umuryango wa EAC mu ijambo rye yavuze ko abafatanyabikorwa batandukanye bagomba no kwiga ku kibazo cy'ingufu z'amashanyarazi zidahagije zituma n'ahari ahenda bikagira ingaruka ku biciro by'ibikomoka mu nganda mu karere.

Mu bindi byagarutsweho n'abatanze ibiganiro harimo ko hakiri ikibazo kuri ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu byo mu karere kutagira imyumvire ibayobora ku gutangiza inganda yaba into n'inini ahubwo igishoro bafite bakagishyira mu bindi bitaganisha ku iterambere ryihuse kandi rirambye ry'ibihugu byo mu karere. Ku kigendanye n'ibyo kwimakaza umuco wo gukunda ibikorerwa mu bihugu byo mu karere hasobanuwe ko atari politiki yo gukumira ibicuruzwa byo hanze ahubwo ari ugukundisha abantu kwigira bigabanya icyuho hagati y'ibitumizwa n'ibyoherezwa gikunze guhungabanya agaciro k'amafaranga n'amashilingi yo mu karere ugereranije n'andi madovize.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira