Yanditswe May, 10 2017 16:13 PM | 2,001 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko umugabane wa Afurika ugomba kugira umuyoboro wa internet kandi wihuta kuko bizihutisha iterambere uyu mugabane ukeneye kugeraho. Ibi umukuru w'igihugu yabitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Transform Africa izamara iminsi itatu.
Umukuru w'igihugu avuga ko umugabane wa Afurika ugomba kugira umuyoboro wa internet yihuse kandi ihuza abantu bose. Gusa ngo ikibazo nuko kugeza ubu abanyafurika bagera ku murongo wa internet bahagaze kuri 20% gusa mugihe hasigaye imyaka itatu gusa ngo intego umugabane wa Afrika wari wihaye wo kugera ku kigero cya 50% ibe yagezweho.
Perezida wa Repubulika yavuze ko kugeza ubu Afrika ariwo mugabane ufite imijyi ikura ku muvuduko wo hejuru ikibazo ngo iyi mijyi usanga idafite umurongo wikoranabuhanga rya internet uyihuza.
Ikindi ngo n'ubwo imijyi ya Afrika ikomeje gukura kdi vuba. Afrika niwo mugabane ugifite abaturage batitabira gutura mu mijyi.
“Afurika ifite imijyi ikomeje gukura ku muvuduko uri hejuru ariko kandi Afrika niwo mugabane udaturwe ku rwego rw'imijyi”Perezida Kagame
Yavuze ko ikoranabuhanga ari uburyo bunoze butanga ibisubizo ku mbogamizi zigaragara ku mugabane wa Afurika.
Gusa,ibi byose Perezida Paul Kagame yemeza ko bizagerwaho ari uko za leta nabikorera bafatanyiriza hamwe mu gutuma iri koranabuhanga risakara mu baturage batuye umugabane wa Afurika.
Ku rundi ruhande ariko umukuru w'igihugu avuga ko ikoranabuhanga rigomba kuri bose ntavangura rishingira ku gitsina cg ubushobozi bw'abantu mu kwigira.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru