AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Afurika yiteguye kwishyira hamwe mu kurwanya iterabwoba

Yanditswe Jan, 15 2017 13:35 PM | 1,264 Views



Abakuru b'ibihugu bya Afurika bahuriye mu nama y'iminsi ibiri muri Mali biyemeje ubufatanye mu kurwanya iterabwoba no gufatanya mu ku kibazo cy’abimukira bagana ibihugu by'iburayi. Uyu wari umunsi wa kabiri w'iyi nama yitabiriwe na Perezida wa repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ari kumwe na madamu Jeannette Kagame, Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama yahuje abakuru b'ibihugu bya Afurika bisaga 30 bari kumwe na Perezida Francois Hollande. Abakuru b'ibihugu batandukanye bakiriwe na PerezidaIbrahim Boubacar Keïta ari nabo bari bayoboye iyi nama.

Ibiganiro byagarutsweho n’abayobozi bakuru batandukanye muri iyi nama byibanze ku bufatanye bw'igihugu cy'ubufaransa n'ibihugu bya Afurika mu kurwanya ibikorwa by'iterabwoba n’umutekano mucye muri Afurika  ndetse no hirya no hino ku isi.

Indi ngingo abakuru b'ibihugu baganiriyeho muri iyi nama ni ijyanye n’ubukungu n’iterambere.

Ku urundi ruhande ariko abafasha babakuru b'ibihugu bya Afurika nabo bakoze inama yabo yabereye mu muhezo yiga ku mutekano n'amahoro muri Afurika.

Muri iyi myaka ishize ubufaransa bwagiye bugaragara mu bikorwa bya gisirikare mu bihugu bimwe bya Afurika byugarijwe n’intambara nko muri Mali, muri Centrafrique n’ahandi.

Nyamara ariko n’ubwo muri ibyo bihugu byose Ubufaransa bwagiye butangayo ingabo ntibibujije ko hakirangwayo umutekano mukeya.

Irimo kandi abahagarariye umuryango w'abibumbye, umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Banki nyafrika itsura amajyambere, ikigega mpuzamahanga cy'imari ndetse n'umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa.

Mu mwaka wa 2010, nabwo perezida Kagame yitabiriye inama nk’iyi, yari yabereye i Nice mu Bufaransa ku butumire bw'uwari perezida w'icyo gihugu Nicolas Sarkozy.

Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ihuza umugabane wa Afurika n'Ubufaransa, iba ari urubuga rwiza  rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku ngingo zitandukanye zirimo politiki, ubukungu, umutekano n'ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira